Abasirikare bashya b’u Rwanda basoje imyitozo y’ibanze ya gisirikare bari bamazemo umwaka ibemerera kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda.
Iyo myitozo yaberaga mu Kigo cy’imyitozo cya Gisirikare cya Nasho, umuhango wo kuyisoza witabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, akaba yashimiye urwo rubyiruko amahitamo meza rwakoze yo kuba bamwe mu bagize umuryango mugari w’Ingabo z’u Rwanda.
Gen Kazuba yabasabye kuzakorana ikinyabupfura.
Yagize ati “Nta kabuza muzagera kuri iyo ntego mukorane ikinyabupfura binyuze mu byo mwize nk’uko mwabigaragaje uyu munsi.”
Pte Uwizeyimana Mwadjuma, umwe mu basoje amasomo yavuze ko yatewe ishema no kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda.
SRC:RDF