Image default
Amakuru

Ubutasi bw’Amerika bwananiwe kugaragaza inkomoko ya Covid-19

Ubutasi bw’Amerika bwananiwe kugaragaza inkomoko ya Covid-19, kandi bwacitsemo ibice ku kumenya niba yararekuwe ivuye muri ‘laboratoire’ cyangwa niba yaravuye mu buryo busanzwe bwa kamere, nkuko raporo nshya ibivuga.

Raporo yasohowe n’ibiro bigenzura ibigo 18 by’ubutasi by’Amerika ariko yagaragaje ko Covid itakozwe nk’intwaro yo mu rwego rw’ibinyabuzima.

Impuguke ziburira ko igihe kirimo gushira cyo kwegeranya ibimenyetso ku ntangiriro y’iki cyorezo.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubushinwa yamaganye iyo raporo avuga ko “irwanya siyansi”.

Raporo y’ibiro by’umukuru w’ubutasi bw’Amerika yavuze ko urwego rw’ubutasi rw’iki gihugu rugicitsemo ibice ku ho Covid yaba yarakomotse.

Igira iti: “Ibigo byose [by’ubutasi] birasuzuma ibintu bibiri bishoboka: guhura gusanzwe n’inyamaswa yanduye no kuba yaravuye mu buryo bufitanye isano na laboratoire”.

Nkuko iyo raporo ibivuga, ibigo byinshi by’ubutasi bitatangajwe bitekereza ko Covid yavuye “mu buryo busanzwe bwa kamere bwo guhura n’inyamaswa yayanduye cyangwa kuba hafi y’icyakomotseho virusi”. Ariko ibyo bigo bifite gusa “icyizere kiri hasi” kuri uyu mwanzuro.

Ikigo kimwe cy’ubutasi cyagize icyizere “kiringaniye” ko umuntu wa mbere wayanduye byaba byaratewe n'”uburyo bufitanye isano na laboratoire” ku kigo cy’ubushakashatsi kuri virusi cya Wuhan Institute of Virology cyo mu Bushinwa, kimaze imyaka irenga 10 gikora ubushakashatsi kuri coronavirus zo mu ducurama (uduhungarema mu Kirundi).

Perezida w’Amerika Joe Biden yasohoye itangazo nyuma yuko iyo raporo itangajwe, anenga Ubushinwa kudafasha mu iperereza.

Bwana Biden yagize ati: “Amakuru y’ingenzi ku nkomoko y’iki cyorezo ariho mu Bushinwa, ariko kuva mu ntangiriro, abategetsi muri leta mu Bushinwa bakoze kuburyo babuza abakora iperereza bo mu mahanga n’abo mu rwego rw’ubuvuzi ku isi kuyageraho”.

Yongeyeho ati: “Isi ikwiye guhabwa ibisubizo, kandi sinzaruhuka kugeza tubibonye”.

Iki cyorezo, kimaze kwica abantu hafi miliyoni 4.5 ku isi, cyatangiriye mu mujyi wa Wuhan mu Bushinwa mu kwezi kwa cumi na kabiri mu 2019.

Itsinda ry’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO), ryasuye Wuhan, ryafashe umwanzuro mu ntangiriro y’uyu mwaka ko bishoboka cyane ko iyi ndwara yakomotse ku nyamaswa yagurishijwe ku isoko ryaho.

Uwo mwanzuro yamaganwe na bamwe mu bahanga muri siyansi.

Umwana urwaye mu mujyi wa Houston muri leta ya Texas, yajyanwe ku bitaro nyuma yo gusangwamo Covid

Mu kwezi kwa gatanu, Bwana Biden yasabye ibigo by’ubutasi by’Amerika gusuzuma amakuru no gukora raporo “ishobora kutwegereza cyane ku mwanzuro ntakuka” ku nkomoko z’iyi virusi.

Hagati aho, Ubushinwa bumaze igihe bukwirakwiza ibidafitiwe gihamya ko iyi virusi yaturutse mu kigo cya gisirikare cyo muri Amerika cya Fort Detrick.

Muri iki cyumweru, inteko ya OMS yaburiye ko “bidashoboka mu rwego rw’ibinyabuzima” gukusanya gihamya yo mu gihe cy’intangiriro y’iyi virusi.

Iyo nteko ya OMS yagize iti: “Igihe cyo gushobora gukora iri perereza ry’ingenzi kirimo kurangira byihuse”, isaba abashakashatsi na za leta kwihutisha ubushakashatsi.

SRC:BBC

Related posts

Muhanga: Abaturage bakiranye yombi ibyiciro bishya by’ubudehe bitazashingirwaho mu kubaha mituweli na buruse

Emma-marie

Abagore bafite Ibinyamakuru mu Rwanda mu rugamba rwo kurwanya ihohoterwa

Emma-marie

Buri minota 9 hapfa umuntu azize indwara y’ibisazi by’imbwa

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar