Image default
Ubutabera

Idamange yahanishijwe igifungo cy’imyaka 15

Idamange Iryamugwiza Yvonne w’imyaka 42 y’amavuko yahamwe n’ibyaha byose aregwa uko ari bitandatu ahanishwa igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga.

Kuri uyu wa kane tariki 30/9/2021 Ku kicaro cy’Urugereko rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha byambukiranya i Nyanza Rwanda, umucamanza mukuru yavuze ko hashingiwe ku bimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha ibyaha byose Idamange ashinjwa bimuhama, amukatira igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Idamange yashinjwaga ibyaha bitandatu birimo guteza imvururu muri rubanda, gupfobya jenoside, gutesha agaciro ahashyinguwe imibiri y’abazize jenoside, gutangaza amakuru y’ibihuha hakoreshejwe ikoranabunga n’icyaha cyo gutanga sheke itazigamiwe. Ibi byaha byose ntiyigeze abyemera.

Umucamanza yavuze ko kuba yaravuze ko ‘ leta yica abantu[…] igihugu kitagira perezida ahubwo kiyobowe n’umuzimu’ ari inkuru zidafite isoko izwi kandi zishobora gutera ubwoba n’intugunda muri rubanda.

Mbere yo kwikura mu rubanza mu kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka, amaze kwihana Inteko iburanisha, Idamange yari yasabye kutaburanira kuri video, no kuburanira i Kigali imbonankubone. Icyo gihe Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo yita inzitizi nta shingiro bifite.

Inkuru bifitanye isano: https://iribanews.rw/2021/03/23/idamange-yaburanye-ahakana-ibyaha-anshinjwa/

https://iribanews.rw/2021/05/12/idamange-yanze-kuburanira-kuri-video/

https://iribanews.rw/2021/06/15/idamange-yanze-kwitaba-urukiko/

https://iribanews.rw/2021/06/22/urubanza-rwa-idamange-rwashyizwe-mu-muhezo/

Iriba.news@gmail.com

 

 

 

Related posts

Rusizi: Abagabo bacyekwaho gutera abangavu inda batawe muri yombi, Busingye ati agapfa kaburiwe…

Emma-marie

Paris: Gen. BEM Habyarimana yahakanye Jenoside yakorewe Abatutsi

EDITORIAL

Biguma yari umugome rwose-Umutangabuhamya

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar