Umuhanzi Nyarwanda mpuzamahanga Mugisha Benjamin uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka ‘The Ben’ yateye ivi yambika umukunzi we Uwicyeza Pamella impeta y’urukundo. Amashusho y’iyi nkuru akabayasakaye kuri uyu wa mbere tariki ya 18/10/2021.
Ni umuhango wabereye mu birwa bya Maldives biherereye mu nyanja y’Abahinde, aho aba bombi bamaze icyumweru barya ubuzima.
Urukundo rwa The Ben na Miss Pamella Uwicyeza wari mu bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019 rumaze iminsi ruhwihwiswa, ariko bombi bakirinda kugira icyo babivugaho mu buryo bweruye.
Ibintu byahinduye isura mu Ugushyingo 2020, inkuru iba kimomo ubwo The Ben yashyiraga ku rukuta rwe rwa Instagram video ngufu, Miss Pamella amuri mu gituza nawe amufashe n’amaboko yombi mu mbavu bamwenyura bigaragara ko baryohewe n’urukundo rw’aba bombi.
Uwicyeza Pamella yahatanye muri Miss Rwanda mu 2019 aza mu bakobwa 20 ba nyuma bashakishwagamo Nyampinga w’u Rwanda.Yanabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Zuri Africa Queen yaberereye muri Kenya mu 2019.
iriba.news@gmail.com