Imibereho ya bamwe mu bana bafite ubumuga bo muKarere ka Karongi yabangamiwe bikomeyen’icyorezo cya Covid-19 kuko imirimo iciriritse ababyeyi babo bakoraga yahagaze, ibonetse igahabwa abadafite abana bafite ubumuga.
Bamwe muri aba babyeyi biganjemo ab’igitsinagore batunze imiryango bonyine kuko ari abapfakazi, abandi ntibabana n’abagabo kubera impamvu zitandukanye.
Bamwe muri bo batunzwe no guca inshuro, abandi mbere y’umwaduko wa Koronavirusi bari batunzwe n’akazi gaciriritse karimo ubuyede (Aide maçon), ariko ubu ntipfa kuboneka, n’aho ibonetse ntihabwa abafite abana bafite ubumuga kuko bajyana na bo aho bagiye hose.
Uwaryaga gatatu ku munsi asigaye arya kabiri bigoranye
Mukamwiza Josephine, atuye mu Mudugudu wa Nyabitare mu Kagari ka Gisanze, Umurenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, umwana we w’umukobwa ufite imyaka 12 y’amavuko afite ubumuga bw’ingingo, ntiyumva ntanavuga.
Yagize ati “Mbere ya corona nacaga inshuro uyu mwana ufite ubumuga akabona igikoma cyo kunywa ariko ubu ntacyo abona, yaryaga gatatu ku munsi ubu asigaye arya kabiri nabwo bigoranye kuko abafite akazi bagaha abadafite abana bafite ubumuga, iyo akazi kari kure nabwo simbasha kujya kugakora kubera ko ngomba kumujyana. Muri make navuga ko imibereho ye irimo kudindira”.

Uwumuremyi Félicitée, atuye mu Mudugudu wa Nyabitare mu Kagari ka Gisanze, afite abana batandatu harimo umwe w’imyaka 13 ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.
Yagize ati “Hari ibintu aba yifuza cyangwa se aba ashaka kurya nabibura akambwira ngo arajya kundega bamfunge […] mbere y’iki cyorezo najyaga guca inshuro ngakorera Frw 800 ku munsi ariko ubu icyumweru gishira ntayo ninjije”.

Ibindi bibazo ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bagaragaje harimo icyo kubaburira insimburangingo, amashuri, ndetse no kubura ubushobozi bwo kubavuza.
‘Ikibazo turakizi kandi tugerageza kubafasha’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rugabano, Musabyimana Clotilde, avuga ko muri aka kagari hari abana bafite ubumuga 12 bari mu matsinda atanu, icyorezo cya Covid-19 cyakomye mu nkokora ubushobozi bw’ababyeyi, ariko ubuyobozi bugerageza kubafasha.
Ati “Ababyeyi bafite abo bana arakubwira ati nahagaritse akazi niba umwana yararyaga gatatu ubu ari kurya kabiri ku munsi […]. Akarere kagiye kadufasha kubona abaterankunga badufasha kubona ibyo kurya ariko mu by’ukuri ibivuye ahandi ntabwo byaguhaza nk’uko ari wowe wabyishakira. Natwe icyo dukora nukubakorera ubuvugizi hejuru kugirango bishyirwe mu igenamigambi bishakirwe n’ingengo y’imari kugirango yihariye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga, Ndayisaba Emmanuel, avuga ko ibibazo abana bafite ubumuga bafite bizwi.
Yagize ati “Natwe turabizi ko abafite ubumuga batarabasha kubona insimburangingo nk’uko bazikeneye kandi zibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi, ikindi uburezi bwabo buracyafite ibibazo kubera imiterere cyane cyane y’aka karere, usanga abana bafite ubumuga bw’ingingo batabasha guterera imisozi ngo bajye ku mashuri, abarimu badafite ubushobozi bwo kubakira bitewe n’ubumuga bafite, inyubako zitaborohereza ni byinshi bikigaragara kandi bizwi n’inzego zose kandi n’ibisubizo bigenda bishakwa”.
Ku kibazo cy’ubukene yagize ati “Ikindi ni uko nko muri gahunda yo gufasha abaturage kuva mu bukene, politike yasohotse vuba aha ngaha irasobanutse igiye kwita ku bafite ubumuga by’umwihariko ku nkunga y’ingoboko yahabwa abakene haziyongeraho gukemura ibibazo abafite ubumuga bafite bibabangamiye mu buzima bwabo bwa buri munsi”.
Yakomeje avuga ko ikindi kibazo gihari ar’icyabafite amikoro adahagije bakoresha ubwisungane mu kwivuza bwa ‘mituelle de santé’ itishingira insimburangingo mu gihe abakoresha ubundi bwisungane mu kwivuza bazihabwa. Iki kibazo ariko ngo cyakorewe ubuvugizi mu nzego zitandukanye zirimo Minaloc, Minisante na RSSB.
Emma-Marie Umurerwa