Image default
Abantu

Abana bari guhabwa imiti ibasinziriza, abandi bakagurishwa kubera inzara

Abanya-Afghanistan basigaye baha imiti abana babo kugira babasinzirize, abandi bagurisha abakobwa babo n’ingingo z’umubiri kugira barebe ko bwacya kabiri.

Mu gihe cy’itumba ubugira kabiri kuva aba-Taliban bagarutse ku butegetsi maze imfashanyo ziva hanze zigahagarikwa, abaturage babarirwa muri za miriyoni bugarijwe n’inzara ikaze.

Abdul Wahab yabwiye BBC ati: “Abana bacu bakomeza kurira kandi ntibasinzira. Nta byo kurya dufite.”

“Tujya kuri kuri farumasi, tukazana ibinini tugaha abana bacu kugira bashobore gufata agatotsi.”

Uwo mugabo aba mu nkengero za Herat, umujyi wa gatatu mu bunini nyuma muri Afghanistan, wubatsemo utuzu duto duto w’ibyondo wagiye waguka cyane muri iyi myaka yashize, ukaba utuwe cyane cyane n’abaturage baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu bagiye bahunga intambara zakomeje kwibasira igihugu.

FAO: Afghanistan Faces Looming Hunger Catastrophe

Abdul ari mu itsinda ry’abantu 10 begereye umunyamakuru wa BBC, arababaza ati “Ni bangahe baha imiti abana babo kugira babasinzirize? Barasubije: “Benshi, twese”.

Uwitwa Ghulam Hazrat yahise akora mufuka we akuramo agapfunyika k’ibinini. Byari ibinini byitwa  alprazolam  bikoreshwa mu kuvura umuhangayiko ukomeye.

Ghulam yavuze ko afite abana batandatu, umuto muri bo afite umwaka umwe. Ati “Nawe ndamuha.”

Abandi babyeyi berekanye ko bafite ibinini bya escitalopram na sertraline bavuze ko baha abana babo. Ibyo bikaba bisanzwe bihabwa abantu bafite ihungabana mu mitekerereze n’imigirire yabo cyangwa ikibazo cyo kubura ibitotsi.

Abaganga bavuga ko iyo ibi binini bihawe abana bakiri bato batabona ibyo kurya bihaije byangiza umwijima wabo, bikabatera n’ibindi bibazo birimo ibyo kugira umunanizo ukabije, ihungabana no kugira imyifatire itandukanye n’iyo abo mu kigero cyawe bafite.

Kuri farumasi imwe, twasanze ushobora kugura ibinini bitanu by’iyo miti ikoreshwa ku ma Afghani (amafaranga yo muri Afgnistan) 10, (ni amafaranga 100 yu Rwanda ), aya ubusanzwe agura igice cy’umugati.

Afghanistan | Le risque de famine est « imminent », s'alarme l'ONU | La  Presse

Imiryango myinshi yaganiriye na BBC yavuze ko isangira ibice bikeya by’imigati buri munsi. Umugore umwe yavuze ko bari bariye umugati wumye mu gitondo, ninjoro ngo batumbitse mu mazi kugirango worohe bongere bawurye.

ONU ivuga ko ubu  muri Afghanistan hari “akaga. Abagabo benshi mu karere kari ku nkengero za Herat bakora ibikonkwano byo ku munsi mu mirima. Bamaze imyaka babayeho ubuzima bugoye.

Hagati aho, igihe aba-Taliban bafata ubutegetsi mu kwezi kwa munani, ariko leta yabo ntiyemerwe n’amahanga, amafaranga yazaga muri Afghanistan avuye hanze yahise ahagarikwa, bituma ubukungu buhanantuka, n’abagabo benshi babura icyo bakora.

Iyo ugize Imana ukabona akazi k’umunsi, uhembwa nk’ama Afghani 100 (ni igihumbi birengaho utundi ducye ku munsi).

Mu bice bitandukanye usanga ababyeyi cyangwa abakuru b’imiryango bafata ibyemezo bikomeye cyane kugirango ababo ndetse nabo ubwabo babashe gusunika iminsi batishwe n’inzara.

Ammar (siryo zina rye ry’ukuri) ari mu kigero cy’imyaka 20 yavuze ko mu mezi abiri ashize yabazwe kugira bamukuremo impyiko.

Yavuze ati: “Nta kundi nari kubigenza. Numvise ko ushobora kugurisha impyiko mu bitaro bya hano, nuko njyayo mbabwira ko nshaka kugurisha. Hashize ibyumweru bicye barampamagaye barambwira ngo ni nze. Bafashe ibipimo biketa, hanyuma bantera umuti watumye nta kintu nongera kumenya. Nagize ubwoba ariko nta kundi nari kubigenza.”

Ammar bamuhaye ama Afghani hafi 270.000 (arenga miriyoni 5 mu mafaranga y’u Rwanda) kuri iyo mpyiko. Amenshi yayakoresheje agura ibyo gutunga umuryango we.

Ati “Iyo turiye muri iri joro, irikurikira ntiturya. Maze kugurisha impyiko yanjye nahise numva ko ntuzuye numva nihebye cyane. Ubuzima bukomeje gutya nshobora kuzapfa.”

Ammar's scar on his side

Kugurisha ingingo z’umubiri si ikintu gishyashya muri Afghanistan. Kuko na mbere y’uko aba Taliban bafata ubutegetsi byarakorwaga . n’ubundi bigakorwa n’abantu bafadite uburyo buhagije bwo kubaho.

Hari undi mugore nawe wavuze ko yari amaze amezi arindwi agurishije impyiko ye. Amafaranga yavuyemo, yayakoresheje mu kuriha ideni bari bafashe ngo bagure ubushyo bw’intama, gusa izo ntama zishwe n’umwuzure mu myaka ishize.

Omid

Ama-Afghani 240.000 (miriyoni hafi 4 z’amafaranga y’u Rwanda) yakuyemo ngo ntiyari ahagije ngo yishyure iryo deni.

Ati “Ubu nta kindi turi bukore, uretse kugurisha umwana wacu w’umukobwa w’imyaka ibiri y’amavuko. Abaduhaye ideni batumereye nabi batubwira ngo nitubahe umukobwa wacu niba tudashoboye kubishyura.”

Umugabo we yaravuze ati “Mfite agahinda cyane kubera ubuzima tubayemo. Rimwe na rimwe numva nahitamo gupfa aho gukomeza kubaho gutya.

Uwitwa Nizamuddin ati: “Naragurishije umukobwa wanjye w’imyaka itanu ku ma Afghani 100.000.”

Ayo ntagera kuyo impyiko igurishwa.

Abdul Ghafar, umwe mu bayobozi bo muri ako gace, yaravuze ati “Ibyo biciye ukubiri n’amategeko ya Islam ko dushyira ubuzima bw’abana bacu mu kaga, ariko nta yindi nzira ihari.”

Mu rugo rumwe, umunyamakuru yahasanze akana k’agakobwa k’imyaka ine y’amavuko kitwa Nazia, karimo gukina na musaza wako witwa Shamshullah w’amezi 18.

Se w’abo bana witwa Hazratullah, ati: “Nta mafaranga dufite yo kugura ibyo kurya none mvuye ku musigiti ntangaje ko nshaka kugurisha agakobwa kanjye.”

Nazia yaragurishijwe ngo arongorwe n’umuhungu wo mu muryango wo mu ntara yo mu majyepfo. Ku mwaka 14 azahita ajyanwa bamurongore. Kugeza ubu Se Hazratullah amaze kwakira kabiri amafaranga yamugurishije.

Hazratullah avuga ko menshi muri ayo mafaranga yakoreshejwe mu kugura ibyo kurya, ayandi agurwa imiti y’umuhungu we muto.

Ati: “Murebe, arwaye indwara zo kurya nabi” yahise azamura ishati ye yerekana uko inda ye yabyimbye kubera ikibazo cy’imirire mbi.

Médecins Sans Frontières (MSF) ivuga ko umubare munini w’abana bazanwa mu mavuriro yayo barwaye indwara ziterwa n’imirire mibi. Abagera kuri 47 % bakaba bari bafite icyo kibazo umwaka ushize.

Ikigo cya MSF gitanga ibiribwa muri Herat nicyo gifite iby’ibanze bihagije, ariko ntigifasha abo muri ako gace gusa, cyakira n’abandi bo mu ntara zihana imbibe ba Herat nko muri Badghis nabo bugarijwe cyane n’ikibazo cy’imirire mibi dore ko abana bafite iki kibazo bari 55%.

Kuva mu mwaka ushize, bongereye ibitanda kugirango bashobore kwakira abana bakeneye kuvurwa, ariko kugeza ubu icyo kigo gikomeza kwakira umubare munini w’abana bakeneye kuvurwa indwara ziterwa n’imirire mibi.

Omid, ku mezi 4, apima ibiro 4 gusa. Abaganga batubwiye ko umwana asanzwe kuri ayo mezi aba apima nibura ibiro 6,6. Nyina, Amana byabaye ngombwa ko agurana amafaranga kugira afate urugendo rwo kujya ku bitaro, aho aboneye ko umwana we atangiye kugira ikibazo cyo kuruka cyane.

Hameedullah Motawakil, umuvugizi wa Leta y’intara ya Herat, abajijwe icyo bakora kuri iki kibazo yasubije ko: “Ibintu byatumye umubano w’igihugu n’amahanga uhagarara ndetse n’ibihano byafatiwe igihugu no gufatira umutungo wacyo, byagize ingaruka zikomeye. Leta yacu irimo kugerageza  kubarura abakeneye gufashwa, dore ko benshi babeshya ko bamerewe nabi kugirango bafashwe.”

Uyu muyobozi yakomeje guhagarara kuri aya magambo ye kabone n’ubwo twari twamubwiye ko twiboneye uko ibintu byifashe.

Yavuze kandi ko aba-Taliban barimo kugerageza kwihaza mu bukungu. Ati “Turimo turagerageza gutunganya ibirombe by’ubutare na Fer dufite na gahunda yo kubaka umuyoboro wa Gaz.”

Abaturage bavuga ko bumva baratereranwe na  Leta y’aba-Taliban hamwe n’amahanga.

Inzara ni rwica ruhoze, bishobora no kutazoroha kumenya umubare nyawo w’abantu bishwe n’inzara muri kiriya gihugu. Kure y’amaso y’amahanga, urugero rw’akaga karimo kuba muri Afghanistan rushobora kutamenyekana, kuko nta n’umwe arimo gukora ibarura ry’abapfa.

iriba.news@gmail.com

 

 

Related posts

Abarokotse Jenoside hari icyo basaba u Bufaransa mu rubanza rw’umujandarume ‘Biguma’

Emma-Marie

Kigali: Baracyekwaho ibyaha birimo gushungera no gukora umuntu mu misatsi

Emma-Marie

Umugore wavugaga ko MANGO 4G yamwirukanye ku kazi kubera ko atwite yakamusubijemo

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar