Image default
Amakuru

Nyanza:Kimwe mu byatumaga abayobozi b’inzego z’ibanze badatanga service uko bikwiye cyavugutiwe umuti

Akarere ka Nyanza katanze moto 64 harimo 51 z’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari na 13 z’Abayobozi ba DASSO. Ibi bikaba ari igisubizo ku kibazo cy’ingendo ndende zatumaga bamwe muri aba bayobozi badatanga service uko bikwiye.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa gatandatu itariki 26 Ugushyingo 2022, mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere igamije kongera umusaruro w’ibyo bakora no kubongera ubushobozi bwo gutanga serivisi nziza.

Image

Itangazo rigenewe Abanyamakuru rivuga ko “Nyuma y’aho bigaragariye ko tugari dufite ubuso bunini ku buryo bitorohera Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari kugera muri buri Mudugudu n’amaguru, ndetse no kugera ku Biro by’Umurenge igihe yatumwe mu nama kubera ingendo ndende. Ibi bituma badatanga serivisi uko byifuzwa.

Bisengiyaremye Jean Pierre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kirambi mu murenge wa Nyagisozi asanga izi moto zigiye kubafasha cyane mu kazi kabo.

 Ati: “ Mu by’ukuri, twagorwaga n’amatike yo kugera ku baturage ngo tubarangirize imanza, tubakemurire ibibazo cyane iby’amakimbirane yo mu miryango ndetse no gutanga raporo y’ibintu wigereye ho ntibyabaga byoroshye. Ndabona izi nzitwazo zikuweho, rwose ubu tugiye gutanga serivisi nziza.”

Image

Kimwe n’ Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari, Abayobozi ba DASSO iyo bagiye mu bikorwa byo gufasha mu kubungabunga Umutekano mu Tugari, usanga bagira ikibazo cyo kugerayo byihuse kuko akenshi bagenda n’amaguru, koroherezwa mu buryo bwo kugera mu Tugari bikaba bizihutisha akazi.

Bavuga ko kumenya no gukurikirana imikorere y’irondo, kurwanya ihohoterwa, gusubiza abana mu ishuri, kurwanya ibiyobyabwenge nta buryo bworoshye bw’imigendere cyari ikibazo cy’ingutu.

Murigo Adiel, Umuhuzabikorwa wa DASSO mu murenge wa Kibirizi yavuze ko izi moto ari igikorwa cy’indashyikirwa utapfa kwiyumvisha ndetse kirenze uko abantu bagitekereza.

Image

 Ati:”Iki gikorwa kirenze kuba moto nk’ikinyabiziga. Nkatwe dukorera mu murenge uhana imbibi n’igihugu cy’u Burundi, tuba dusabwa ibintu byinshi nko kurwanya magendu, kugenzura ibyambu n’ibindi. Wasangaga umurenge utanga amafaranga menshi ngo tugenzure ibyambu 3 kandi ugasanga ugenzuye nka kimwe ku munsi ariko niba tubonye ibikoresho, ibyambu bitatu tuzabigenzura mu munsi umwe rwose nta kibazo.”

Image

Akarere ka Nyanza ni kamwe mu turere 8 tugize Intara y’Amajyepfo, kagizwe n’imirenge 10, Utugari 51 n’imidugudu 420; kakaba gatuwe n’abaturage 323.719 bari mu ngo 77.512 hakurikijwe ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryo mu mwaka wa 2022.”

Iriba.news@gmail.com

 

 

 

 

 

 

Related posts

Iburasirazuba: Batangiye kuhira imyaka bifashishije Telephone

Emma-Marie

Covid-19 yarushijeho kumvikanisha akamaro k’ikoranabuhanga

Emma-Marie

Rwanda: Ubushakashatsi bwagaragaje ko 29.4% bimurwa nta ngurane bahawe

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar