Image default
Sport

Amashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru agiye guhabwa $500,000

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA rigiye gutanga inkunga ku mashyirahamwe y’ibihugu ari mu bibazo kubera virusi ya corona.

Miliyoni 150 z’amadolali ni zo FIFA igiye gusaranganya mu mashyirahamwe y’ibihugu 211 y’umupira w’amaguru hirya no ku isi. Ni mu rwego rwo gufasha ayo mashyirahamwe guhangana n’ibibazo by’amikoro make byatewe nuko ibikorwa byinshi by’umukino w’umupira w’amaguru byahagaze.

FIFA ivuga ko buri shyirahamwe rizabona nibura 500,000 by’amadolari. Ubusanzwe ayo mafranga yahabwaga amashyirahamwe ari uko hari ibisabwa amaze kubahiriza ariko kuri ubu ntakizagenderwaho kugirango ayo mafranga atangwe.

Inkuru dukesha VOA, ivuga ko Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yavuze ko iyo ari intambwe ya mbere bateye mu kugeregeza gutera inkunga urwego rw’umukino w’umupira w’amaguru ku isi.

Yagize ati “Ni inshingano zacu gufasha abakeneye ubufasha muri ibi bihe isi itorohewe.”

Yasobanuye ko iyo nkunga izatangira kugera ku mashyirahamwe mu minsi mike iri imbere.

 

Related posts

Rayon Sports yakemuye ikibazo yari ifitanye n’umutoza Ivan Minnaert

Emma-marie

Nta kuntu Cristiano yari kuza muri Manchester United atabivuganyeho na Sir Alex’

EDITORIAL

Bamwe mu bakinnyi ba Paris Saint Germain bari mu Rwanda

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar