Image default
Amakuru

Amb. Habineza Joseph yirukanywe mu kigo cy’Ubwishingizi ‘Radiant’

Amakuru ava mu kigo cy’Ubwishingizi cya Radiant aravuga ko Ambasaderi  Habineza Joseph yirukanywe ku kazi aho yakoraga ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru CEO (Chief Executive Officer).

Ambasaderi Joseph Habineza wigeze kuba Minisitiri w’Umuco na Siporo ndetse akaba yarigeze no guhagararira u Rwanda muri Nigeria, yagizwe Umuyobozi  wa Radiant muri Gicurasi 2019.

Inteko rusange y’ikigo cy’ubwishingizi ‘Radiant Insurance’ yateranye mu cyumweru gishize, yafashe umwanzuro wo kwirukana Habineza Joe kubera impamvu z’umusaruro muke muri icyo kigo.

Ubutumwa bwanditse bwahawe abakozi ba Radiant tariki ya 4Kanama2020 buragira buti “Ubuyobozi bushinzwe abakozi buramenyesha abakozi bose ko bwana Amb. Habineza Joseph wari chef Executive wa Radiant Yacu LTD na bwana Gasigwa Festus wari chief operations Officer wa Radiant Yacu LTD guhera tariki ya 31/7/2020 batakiri abakozi ba Radiant Yacu LTD kubera ko inama y’ubutegetsi ya Radiant Yacu LTD yabasezereye”.

Twifuje kumenya izindi mpamvu zaba zaratumye aba bagabo bahagarikwa ku mirimo ntibyadukundira, kubera tutarabasha kuvugana n’ubuyobozi bwa Radiant Yacu, abirukanwe mu kazi nabo twagerageje kubahamagara kuri telephone zabo zigendanwa ntitwababona. Nibaboneka tuzabagezaho icyo bazadutangariza.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

U Rwanda rwemeye kwakira impunzi z’abanya-Afghanistan

EDITORIAL

Irushanwa rya Miss Rwanda ryabaye rihagaritswe

EDITORIAL

Ababyeyi bakwiye kumenya icyo abana babo bakoresha ‘Smartphone’

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar