Image default
Politike

Amb. Olivier Nduhungirehe yirukanwe muri Guverinoma

Amb. Nduhungirehe Olivier wari Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yirukanwe muri Guverinoma.

Mu ijoro ryo ku Ku wa Kane tariki ya 9 Mata 2020 nibwo, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakuye ku mirimo Amb. Olivier Nduhungirehe.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente rivuga ko Amb Nduhungirehe yakuweho kubera imikorere yakunze kumuranga yo gushyira  imbere imyumvire ye aho gushingira kuri politiki za Leta.

Muri 2015, Amb. Nduhungirehe yabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, umwanya yavuyeho mu Gushyingo 2018 agirwa Umunyambanga Uhoraho muri Minisiteri yari ishinzwe ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Mu Kwakira 2018 ni bwo yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, akaba yari amaze imyaka isaga ibiri kuri iyo mirimo.

iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Kigali: Abantu 20 bafatiwe muri Hotel bagiye kwivura amavunane

Emma-marie

U Rwanda rwasubije umudepite wa USA ko ubutabera bwarwo bwigenga

Emma-marie

African youth call for bold action in Agri-Tech and investment

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar