Image default
Mu mahanga

Australia: Uwafotoye abapolisi barimo gupfa yakatiwe igifungo

Umugabo wo muri Australia yakatiwe igifungo cy’amezi 10 kubera gufata amashusho no kuzomera abapolisi bari baryamye hasi barimo gupfira ahabereye impanuka.

Mu kwezi gushize, Richard Pusey yemeye icyaha kidakunze kubaho cyo guteza igikomere ku myitwarire iboneye ya rubanda, ndetse n’ibindi byaha.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko uwo mugabo w’imyaka 42, yari amaze iminsi hafi 300 afunzwe, rero birashoboka ko azasoza icyo gifungo yakatiwe mu minsi iri imbere.

Ubwo yamukatiraga icyo gifungo, umucamanza yavuze ko ibikorwa bye “nta mutima bigira, birimo ubugome bwinshi kandi biteye isoni”.

Urubanza rwa Pusey rwateje uburakari muri rubanda.

Melbourne man Richard Pusey surrounded by media as he's arrested by police

Richard Pusey wo mu mujyi wa Melbourne yemeye ko yazomereye abapolisi barimo bapfa

Mu kwezi gushize, umucamanza Trevor Wraight yavuze ko ibitangazamakuru byagaragaje Pusey nkaho ari shitani kuburyo “bishoboka ko ari we mugabo wa mbere wanzwe cyane muri Australia”.

Ni iki Pusey yakoze?

Uyu mugabo usanzwe akora akazi ko kuba umuhuza utuma abantu babona ingwate mu gihe cyo kwaka inguzanyo (mortgage broker), mu mwaka ushize yari atwaye imodoka ye yihuta cyane ubwo abapolisi bane bamwegeraga.

Ubwo barimo bamuta muri yombi, bose uko ari bane bakubiswe (bahutajwe) n’ikamyo yari imaze kuva mu gace kayo k’umuhanda yagendagamo.

Abapolisi bakuru Lynette Taylor na Kevin King, ndetse n’abapolisi bandi Glen Humphris na Josh Prestney, bapfiriye aho.

Pusey yari ahagaze mu ntambwe nkeya uvuye aho, yirinda iyo mpanuka, ariko nyuma abikura telefone ye igendanwa atangira gufata amashusho atandukanye, zimwe muri izo videwo zamaze iminota irenga itatu.

Urukiko rwumvise ko Pusey yahagaze hejuru y’umupolisi mukuru Taylor akamuzomera mu gihe yari agitsikamiwe n’ikamyo. Inzobere zivuga ko bishoboka ko icyo gihe uwo mupolisi yari akiri muzima.

Nkuko bikubiye mu majwi yafashwe na camera umupolisi yari yambaye, yashyikirijwe urukiko, Pusey yagize ati: “Icyo ni cyo washakaga. Biratangaje, biratangaje rwose”.

Atuka abapolisi avuga ko bamwangirije imodoka ye ya siporo yo mu bwoko bwa ‘Porsche’, yongeyeho ati:

“Nta kindi nashakaga kitari ukujya mu rugo nkirira sushi [ubwoko bw’ibiryo]”.

Nyuma yaho gato, yahunze aho byabereye ku muhanda wa Eastern Freeway mu mujyi wa Melbourne.

Ku munsi wakurikiyeho, yatawe muri yombi iwe mu rugo, abanza gushinjwa kugendera ku muvuduko mwinshi, kuba afite ibiyobyabwenge ndetse n’ibyaha bijyanye n’imyitwarire itarimo kwigengesera.

Ariko, polisi iza no gutahura videwo ya Pusey kandi yari yasangije zimwe mu nshuti ze.

Mohinder Singh, umushoferi wari utwaye iyo kamyo, mu ntangiriro y’uku kwezi yakatiwe gufungwa imyaka 22 kubera guteza impfu z’abo bapolisi.

(L-R) Kevin King, Josh Prestney, Lynette Taylor and Glen Humphris

Kuva ibumoso ujya iburyo: Kevin King, Josh Prestney, Lynette Taylor na Glen Humphris

Urukiko rwasanze uwo mushoferi w’ikamyo yari yakoresheje ibiyobyabwenge, kandi afite ikibazo cyo gutekereza ibintu akagira ngo birimo kuba.

Ndetse rwanasanze ko yari arimo atwara imodoka ahindagura mu buryo budasobanutse, mbere yuko ayigongesha abo bapolisi.

Umucamanza yavuze iki?

Kuri uyu wa gatatu, umucamanza Wraight yamaganye imyitwarire ya Pusey, anavuga ko arimo guhanirwa gusa ibikorwa bye.

Umucamanza yavuze ko Pusey atateje impfu z’abapolisi, bitandukanye n’ibyo abaturage bamwe batekereza.

Umucamanza Wraight yagize ati: “Imyitwarire yawe mu gufata amashusho y’abapolisi mu bihe byabo byo gupfa, hamwe n’amagambo wakoresheje urimo gufata amashusho, ntabwo yari iy’agasuzuguro gusa ahubwo yari inababaje…”

“… ariko yari n’imyitwarire yo kutumva akababaro k’abandi kandi yo kwamaganwa”.

Yavuze ko Pusey afite amateka yo kugira ibibazo byo mu mutwe, birimo n’imyitwarire idasanzwe “ishobora ku ruhande rumwe gusobanura imyitwarire yawe [icyo gihe]”. Ariko yavuze ko ibyo bidakuraho ibikorwa yakoze.

Mbere, Pusey yari yatanze ubuhamya avuga ko atewe ikimwaro na za videwo yafashe kandi ko akenshi avuga ibintu bikoremetsa “kuko uko ni ko bimva mu mutwe”.

Pusey yanaciwe amande y’amadolari 1,000 ya Australia (ni arenga gato 774,000 mu mafaranga y’u Rwanda), ategekwa kumara imyaka ibiri agaragaza imyitwarire myiza ndetse n’uruhushya rwe rwo gutwara imodoka rurahagarikwa.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

“Amerika yatunguwe n’umuvuduko leta ya Afghanistan yahirimyeho”

Emma-Marie

Abahinzi basaga 40 bishwe baciwe ingoto

Emma-marie

Covid-19:Tanzania wa ‘muti’ wa Madagascar wayigezeho

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar