Image default
Abantu

Bagerageje kudutaba, ntabwo bari bazi ko turi imbuto-Louise Mushikiwabo

Umuyobozi w’ihuriro ry’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (OIF), louise Mushikiwabo, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yatanze ubutumwa bujyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 26.

Ubu butumwa  yatanze mu ndimi eshatu arizo: Ikinyarwanda, Igifaransa ndetse n’icyongereza buragira buti “Bagerageje kudutaba, ntabwo bari bazi ko turi imbuto. Kuriyi tariki ya karindwi Mata,  twibuke jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994.”

Iyi ni ifoto yaherekeje ubutumwa Umunyamabanga mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo yanyujije kuri Twitter

Mu ijambo yageneye abanyarwanda kuri uyu munsi u Rwanda rwinjiye mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 26 jenoside yakorewe abatutsi, Perezida Kagame yagaragaje ko uburyo bwo kwibuka uyu mwaka bugoye ku barokotse n’imiryango yabo no ku gihugu kuko nta buryo bwo kwegerana ngo buri wese ahumurize mugenzi we nkuko bisanzwe bikorwa bitewe n’ingamba zo zafashwe mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya koronavirusi.

Perezida Kagame yagaragaje ko muri iki gihe abanyarwanda bibuka ibyo buri wese yatakaje ku giti cye  ndetse n’igihugu muri rusange, ababyiruka ubu n’abazabakomokaho bazakomeza kwigishwa aya mateka n’amasomo igihugu cyayakuyemo.

Iriba.news@gmail.com

 

 

 

 

Related posts

Umugore wafunzwe imyaka 20 ashinjwa kwica abana be yagizwe umwere

EDITORIAL

Ngoma: Umusore bivugwa ko yiteye icyuma nyuma yo kwimwa igitsina yapfuye

Emma-marie

Kakwenza Rukirabashaija uherutse guhunga uganda yageze mu Budage

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar