Image default
Amakuru

Bugesera: Mu kibanza bahawe na Perezida Kagame bubatsemo ‘ECD Center’ y’ikitegererezo

Bukuru Josephine Murphy na Butoyi Joselyne Alexandre, Abanyarwandakazi b’impanga baba muri Canada, mu kibanza bahawe na Perezida Kagame bubatsemo ECD Center ‘Early childhood development centre’ y’ikitegererezo hamwe n’amazu yatujwemo abatishoboye.

Mu 2007 nibwo aba bavandimwe bagize igitekerezo cyo gushinga Umuryango ‘Shelter Them Batarure’ ufasha abatishoboye. Muri Rwanda Day yabereye i Toronto mu 2013 basabye Perezida Kagame ikibanza cyo kubakamo inzu z’abatishoboye no gukoreramo ibindi bikorwa by’iterambere.

ECD Center Gateko

Imvugo niyo ngiro, Perezida Kagame yahise abaha ikibanza mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera. Muri icyo kibanza, bubatsemo ECD Center, hamwe n’amazu yatujwemo imiryango y’abana batishoboye bafashwa n’uyu muryango.

 “Gufasha abatishoboye kwifasha niyo ntego”

Kuri uyu wa 2 Werurwe 2021, ubwo hatangizwaga kumugaragaro ECD Center Gateko yatangiranye n’abana 90, Umuyobozi wa ‘Shelter Them Batarure’Jules Higiro, yavuze ko bafite intego yo gushyira imbaraga mu gufasha abatishoboye kwifasha no guteza imbere uburezi.

Jules Higiro umuyobozi wa Shelter Them Batarure

Yagize ati “Muri ECD abana turabambika tukanabagaburira ku buntu nta kiguzi na kimwe umubyeyi asabwa. Ababyeyi nabo bazajya bagira umunsi baze bigishwe uko bakwita ku bana babo, uko babategurira indyo yuzuye, uko bita ku isuku yabo n’ibindi. Ibi byose bikorwa ku buntu.”

Yakomeje ati “Mu buryo burambye dushyize imbere kubafasha kwifasha. Iyo miryango itishoboye twayifashije kwibumbira hamwe mu makoperative hari koperative y’ubuhinzi hakaba n’iy’ubudozi, kandi bose twabigishije akamaro ko kwizigamira. Imiryango 12 twayihaga ibiribwa buri kwezi, ubu twarabihagaritse babasha guhinga bakabyibonera, babasha no kwizigamira 400 Frw buri kwezi, ubu bamaze kugira miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.”

Abayobozi ba Shelter Them Batarure hamwe na bamwe mu bayobozi b’Umurenge wa Nyarugenge

 “Ahandi batwishyuzaga, ariko hano ni ubuntu”

Ntijyinama Anastase, atuye mu Mudugudu w’ Gateko mu Kagari ka Kabuye, afite umwana urererwa muri iyi ECD, yizeye ko azahakura uburere n’ubumenyi.

Ntijyinama Anastase ni umubyeyi witeze ko umwana we azahwa ubumenyi n’uburere bushyitse

 

Ati “Tugize amahirwe yo kubona abazajya badufasha abana mu gihe turi mu mirimo yacu ya buri munsi. Niteze ko umwana azahabonera uburere bufite ireme, akitabwabo”.

ECD Center Gateko irimo ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu gukangura ubwonko bw’abana

Mukagasana Jeanne , nawe atuye muri uyu mudugudu. Ati “Amashuri y’incuke asanzwe araboneka ariko ugasanga yishyuza amafaranga menshi.  Nashakaga aho abana banjye biga bakiri bato ariko nkabura ubushobozi bwo kwishyura, kuko imibereho yanjye nyikesha gupagasa. Numvise binshimishije kuba uyu muryango ugiye gufasha abana bacu”.

Umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Nyarugenge, Umutoni Fidelite, yashimiye ‘Shelter Them Batarure’ Ati “Muri ECD dufite muri uyu murenge bigaragara ko aka gace kari karibagiranye. Mudufashije twari tubikeneye. Abana nibo bayobozi b’ejo hazaza, ni byiza ko tubategura hakiri kare. Iyo ufashije kurera bigira inyungu ku bantu benshi. Tubijeje ubufatanye, ibyo tutazashobora tuzakora ubuvugizi kugira ngo Umurenge wa Nyarugenge tuwugire mwiza kurushaho”.

Umuyobozi wa ‘Shelter Them Batarure’ Jules Higiro, avuga ko Umwaka wa 2020 bakoresheje ingengo y’imari ya miliyoni 170 FRW, aya mafaranga yose akaba ava mu nkunga zitangwa n’abaterankunga bo muri diaspora. Bakaba bateganya no gushishikariza abanyarwanda bari imbere mu gihugu kugira muri ibi bikorwa, dore ko bateganya no gushyira ‘Smart Class Rwanda’ mu Rwunge rw’amashuri rwa Rugando.

ECD Center Gateko ifite aho gukarabira intoki habugenewe

 

Ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu gukangura ubwonko bw’abana
Ibikoresho byifashishwa mu gukangura ubwonko bw’abana
Inzu zigezweho zatujwemo imiryango itishoboye

Emma-Marie Umurerwa

emma@iribanews.com

Related posts

“Mu muco Nyarwanda harimo ibitakijyanye n’igihe bihembera amakimbirane mu Muryango”

Emma-Marie

How To Pick The Right Glasses For Your Face

Emma-marie

Impungenge ni zose ku dupfukamunwa na hand sanitizers bicururizwa ahabonetse hose

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar