Republika ya Demokarasi ya Kongo yirukanye abarundi bagera ku 1500, ivuga ko babaga muri Kongo mu buryo butemewe n’amategeko.
Aba bantu biganjemo abagore n’abana, ni abenegihugu b’u Burundi bari bamaze imyaka ibiri bacumbitse mu turere twa Goma na Nyiragongo.
Inkuru dukesha BBC ivuga ko aba barundi bashinjwa guteza impagarara mu gihugu kubera kwanga gukurikiza amategeko y’igihugu, arimo no kugira ibyangombwa.

 Minisitiri w’umutekano mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Jean Bosco Sebishyimbo, yatangiye asobanura abo birukaywe abo ari bo n’impamvu (umva ikiganiro aho hejuru).