Image default
Ubuzima

Waruziko ububabare bw’ingingo za muntu bufite icyo busobanuye ku mibereyo ye?

Abahanga mu bumenyamuntu bavuga ko ububabare bwa buri rugingo rw’umubiri buba bufite icyo busobanuye ku mibereho ye ya buri munsi bagatanga inama y’icyo yakora ngo akire ubwo bubabare.

1.Kubabara umutwe

Umutwe wawe unanijwe na byinshi biwurimo. Niba uribwa umutwe cyane nuko ufite byinshi bitaguhaye amahoro mu mutima biri kurwanira mu mutwe wawe. Aha ukeneye ikikurangaza ukaruhuka ukibagirwa ibibazo biri kurwanira mu mutwe wawe.

2.Kubabara ijosi

Ijosi rifitanye isano n’imbabazi. Iyo hari icyo uri kwishinja wowe ubwawe cyangwa hari undi muntu ufite icyo ushinja wumva yagombye kugusaba imbabazi ubabara ijosi. Kwirinda kubabara ijosi ni ukwibabarira amakosa wumva wikoreye hanyuma ukababarira n’abagukoshereje niyo baba batagusabye imbabazi.

3.Kubabara intugu

Ibi bisobanura ko ufite imitwaro ukuremereye. Urumva ibibazo ufite bimaze kurenga ubushobozi bwawe, ukeneye uwakuruhura. Aha ukeneye uwagufasha bitewe n’ibibazo ufite.

4.kubabara mu mugongo wo hejuru

Aha ni igihe uba wumva udafite ubushobozi bw’amafranga budahagije ibyifuzo byawe cyangwa se udakunzwe byuzuye n’uwagakwiye kuba akwereka urukundo. Aha gerageza kuba hafi y’umuntu wizeyeho ko akwereka urukundo mu buryo bukuruhura.

5.Kubabara umugongo wo hasi

Iki ni igihe ufite ikibazo cy’amafaranga ku buryo bukomeye. Ufite imishinga ukeneyemo amafranga ariko ntayo uri kubona. Uri gukora imibare ufite wareba amafranga ufite ukabona ntibivamo.

Kubabara umugongo wo hasi ngo bishobora guterwa nuko umuntu afite ikibazo cy’amafaranga

6.Kubabara mu nkokora

Iki ni ikimenyetso kikubwira ko hari ibintu ugomba guhindura mu buzima umazemo iminsi kugira ngo ubuzima bukuryohere.

6.Kubabara mu ntoki

Iki ni ikikwereka ko hari uburyo utameranye neza na societe( bagenzi bawe). Aha biragusaba kwiga kubana n’abandi kandi mukabana neza ukabegera kugira ngo umenye uburyo bwiza bwo kubana nabo kandi mu bwenge.

7.Kubabara amatako

Ni ikimenyetso cy’uko hari ibintu byakunaniye gufataho icyemezo. Hari gahunda nyinshi ufite ariko zakunaniye kuzifataho icyemezo ku buryo ufite ubwoba bwo gutera intambwe ijya imbere kuri izo gahunda.

8.Kubabara mu mavi

Iki ni ikimenyetso cy’uko uri kwikunda cyane ku buryo wumva ari wowe wumva ugomba kugerwaho n’ibyiza uri wenyine, bagenzi bawe bo ukumva badakwiye ibyiza.

M. Olive

Related posts

Umubyibuho ukabije ntukwiye kureberwa ku biro gusa-Ubushakashatsi

Emma-marie

Uko umuyobozi wa OMS yakabije inzozi ku rukingo rwa Malariya

Emma-Marie

Ni nde wabwiye abantu ko kurya ninjoro atari byiza?

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar