Image default
Ubuzima

Mu Rwanda abarwaye Coronavirus bamaze kuba batanu

Mu Rwanda hamaze kugaragara abantu batanu barwaye coronavirus, biganjemo abanyarwandwa, bakaba bari gukurikiranwa n’abaganga nkuko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryasohotse mu ijori ryo ku Cyumweru tariki ya 15 Werurwe 2020 risobanura ko abo bantu bashya bafite iyi ndwara ari Umunyarwanda ufite imyaka 34 wageze mu Rwanda ku itariki ya 6 Werurwe 2020 aturutse mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo, umuvandimwe we ufite imyaka 36 wageze mu Rwanda ku itariki ya 8 Werurwe 2020 aturutse mu birwa bya Fiji anyuze muri Amerika na Qatar hamwe n’ umugabo w’Umunyarwanda ufite imyaka 30 udaherutse kugirira ingendo mu mahanga.

Hari kandi umusore w’imyaka 22 ufite ubwenegihugu bwa Uganda wageze mu Rwanda ku itariki ya 15 Werurwe 2020 aturutse i Londres mu Bwongereza. Aba barwayi bane baje basanga undi umwe ukomoka mu Buhinde wagaragaweho iki cyorezo ku wa Gatanu tariki 13 Werurwe.

Abo barwayi bose bari kuvurirwa ahantu habugenewe, Minisiteri y’Ubuzima ikaba isaba abantu bose bahuye na bo kugira ngo na bo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

MINISANTE ivuga ko Abaturarwanda bose bagomba gukomeza gukurikiza amabwiriza atangwa n’ubuyobozi bw’urwego rw’ubuzima, cyane cyane gukaraba intoki igihe cyose, kutajya ahantu hahurira abantu benshi, no kumenyesha inzego zibishinzwe igihe ibimenyetso by’iyo ndwara byagaragaye hakoreshejwe umurongo wa telefone utishyurwa 114, cyangwa bakabimenyesha umujyanama w’ubuzima.

Related posts

U Bushinwa bwanze ko OMS igera ku makuru y’ingenzi ajyanye na Covid-19

Ndahiriwe Jean Bosco

Abarwaye Coronavirus mu Rwanda bamerewe bate?

Emma-marie

Menya indwara y’ifumbi yibasira imyanya myibarukiro y’abagore

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar