Image default
Abantu

Dr Bihira Pierre Canisius ari mu maboko ya RIB

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi impuguke akaba n’umusesenguzi mu by’ubukungu mpuzamahanga, Dr Bihira Pierre Canisius, akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry yabwiye Kigali Today ko Dr. Bihira yarezwe n’abantu yijeje ko nibagura imigabane muri Kompanyi ye yitwa AFADE (African Agency for Development and Environmental Project), bazabona inyungu zihuse, ariko ibyo bemerewe bakaba ntabyo babonye, ndetse n’amafaranga batanze na yo ntibayasubijwe.

Dr Murangira yagiriye abaturage inama yo kwirinda gushora amafaranga yabo mu bintu badasobanukiwe neza, kandi yibutsa abashuka abaturage gushora amafaranga mu buryo bwo kubariganya, ko RIB itazabihanganira.

Dr Bihira kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu gihe iperereza rigikomeje, kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Dr Bihira yakoreye amabanki atandukanye mu Rwanda, kuri ubu yari ari mu kiruhuko cy’izabukuru.

Related posts

Nyabimata: Ntibanyuzwe n’igihano cyahawe Rusesabagina na bagenzi be

EDITORIAL

Ibyishimo bidasanzwe kwa Cristiano Ronaldo n’umugore we

EDITORIAL

Yahawe impyiko n’utarahigwaga muri Jenoside ayifata nk’ikimenyetso cy’ubwiyunge

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar