Image default
Politike

Gen Nyamvumba ntakiri Ministiri w’umutekano w’ u Rwanda

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakuye ku mirimo Gen Patrick Nyamvumba wari Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu. 

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr Eduard Ngirente, kuri uyu wa 27 Mata 2020 riravuga ko Gen Nyamvumba akuwe ku mirimo ye kubera kubera iperereza riri kumukorwaho.

Ku ya 4 Ugushyingo 2019 nibwo Gen Patrick Nyamvumba wari Umugaba Mukuru w’Ingabo kuva mu 2013 yagizwe Minisitiri w’Umutekano mu gihugu.

Tariki 23 Kamena 2013 Gen Nyamvumba yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, asimbuye Lt Gen Charles Kayonga wari usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo.

Icyo gihe Gen Nyamvumba yari asoje imirimo ya nk’Umuyobozi w’ingabo za Loni zibungabunga amahoro mu gace ka Darfur (UNAMID), aho yayoboye kuva mu 2009 kugeza mu 2013.

Iyi nkuru turacyayikurikirana ….

Related posts

Igihe inkingo za Covid-19 zizatangirira gukorerwa mu Rwanda cyamenyekanye

EDITORIAL

Igikomangoma Charles wo mu Bwongereza azaza mu Rwanda muri Kamena

EDITORIAL

Prof. Shyaka Anastase na Dr. Diane Gashumba bahewe indi mirimo

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar