Image default
Politike

Gushyikiriza ubutabera abagize uruhare muri Jenoside bidegembya mu Bufaransa byahawe umurongo

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron uri mu ruzinduko mu Rwanda, yabajijwe icyo yiteguye gukora ngo abagize uruhare muri jenoside barimo Agatha Kanziga bidegembya mu Bufaransa bashyikirizwe ubutabera, asubiza ko kubakurikirana bizashyirwamo imbaraga mu mezi macye ari imbere.

Gucira imanza abagize uruhare muri jenoside bari hanze y’u Rwanda by’umwihariko mu Bufaransa byaranzwe no kugenda biguru ntege kubera umubano w’ibihugu byombi warimo agatotsi byahawe umurongo mu ruzinduko Perezida w’u Bufaransa ari kugirira mu Rwanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida Macron yabajijwe icyo yiteguye gukora kugirango abakekwaho kugira uruhare muri jenoside baba mu Bufaransa barimo na Agatha Kanziga bagezwe imbere y’ubutabera, yasubije ko kubakurikirana bizashyirwamo imbaraga mu mezi macye ari imbere.

Perezida Paul Kagame na Perezida Emmanuel Macron bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru

Yagize ati “ Ntacyo navuga ku muntu ku giti cye kuko ni akazi kareba ubutabera ariko icyo twiyemeje gukora nk’abakuru b’ibihugu ni ugushyiraho uburyo bwose bw’ubufatanye mu by’ubutabera n’ibisubizo byoroshya ugushyira ukuri ahabona, kugeza mu butabera no koherezwa abakekwaho Jenoside.”

Mu kiganiro yagiranye na France 24 mu cyumweru gishize, Perezida Kagame yavuze ko u Bufaransa aribwo buzafatira icyemezo Kanziga n’abandi bacyekwaho kugira uruhare muri jenoside bari mu Bufaransa.

Yagize ati “Yaba Agatha cyangwa abandi, urutonde ni rurerure, ari ku isonga ryarwo, u Bufaransa buzafata umwanzuro w’icyo bugomba gukora kuri we. Simbategeka icyo bakora, icyo nakora ni ukubisaba kandi kubisaba bikorwa ku mugaragaro.”

Image

 Perezida Emmanuel Macron yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Mu kwezi gushize, abategetsi b’ibihugu byombi bumvikanye bashima raporo zakoreshejwe na buri leta ukwayo, zivuga ko hari uruhare abari abategetsi b’u Bufaransa bagize kuri jenoside mu Rwanda.

Raporo y’u Rwanda yagiye hanze nyuma y’iminsi 25 u Bufaransa na bwo bushyize hanze raporo yabwo yakozwe n’abanyamateka n’abashakashatsi 13 b’Abafaransa.

Iyo raporo yitiriwe Duclert yagaragaje ko u Bufaransa bwagize “Uruhare rukomeye kandi ntagereranywa” mu mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo hagati ya 1990-1994.

Emma-Marie Umurerwa

emma@iribanews.com

 

 

 

Related posts

U Bufaransa bugiye gufata umwanzuro ku iperereza ku iraswa ry’indege ya Habyarimana

Emma-marie

Gatabazi Jean Marie Vianney ntakiri Minisitiri

EDITORIAL

Centrafrique: U Rwanda rwohereje izindi ngabo zo kunganira izihasanzwe

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar