Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed kuri iki cyumweru tariki 29/8/2021 yatangiye uruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi ibiri mu Rwanda.
Akigera ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, Abiy Ahmed yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, hamwe n’abandi bayobozi batandukanye.
Abiy Ahamed, yakomereje muri Village Urugwiro aho yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida Paul Kagame. Ibi biganiro bikaba byibanze ku mibanire n’ubufatanye bw’ibihugu byombi, akarere, n’ibibazo byugarije Isi yose muri rusange.
Si ubwa mbere Abiye agiriye uruzinduko mu Rwanda kuko mu 2019, yaraje anitabira umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abiy Ahmed ari mu Rwanda mu gihe Leta ayoboye ihanganye n’abo mu ishyaka Tigray People’s Liberation Front (TPLF) bakomoka mu Ntara ya Tigray mu Majyaruguru ya Ethiopia, iyi mirwano ikaba imaze kugwamo abasaga igihumbi, abandi baturage benshi bakaba baravuye mu byabo mu gihe abasigaye nabo bugarijwe bikomeye n’inzara.
Photo: Village Urugwiro
Iriba.news@gmail.com