Image default
Amakuru

Igisirikare cya Congo cyemeza ko cyirukanye inyeshyamba za FNL

Igisirikare cya Congo kiravuga ko cyafashe ibirindiro by’umutwe w’abarwanyi b’Abarundi barwanira mu burasirazuba bwa Congo.

Umuvugizi w’ingabo yavuze ko abarwanyi b’umutwe uvuga ko uharanira kwibohora, FNL, bahungiye mu ishyamba nyuma y’iminsi itatu y’imirwano ikaze.

Yanavuze kandi ko ingabo za leta zarwanye n’undi mutwe w’inyeshyamba z’Abanyarwanda uzwi nka CNRD kimwe n’undi w’Abarundi wa Red Tabara wagabye ibitero mu Burundi mu kwezi gushize.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko mu burasirazuba bwa Congo hari imitwe y’abarwanyi b’Abanyarwanda n’Abarundi irimo n’iy’inyeshyamba zo muri Congo.

Umuvugizi w’igisirikare cya Congo mu burasirazuba bw’igihugu, Kapiteni Dieudonné Kasereka, yavuganye na Jacques Niyitegeka atangira amubwira uko imirwano yagenze.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Minisitiri Habimana yasabye Abanyarwanda kwita ku bageze mu zabukuru

EDITORIAL

Rwanda: Ntawe uzongera gucuruza ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga atabiherewe uburenganzira

EDITORIAL

First Africa energy ‘Expo’ in Kigali for sustainable solutions

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar