Image default
Amakuru

Igisirikare cya Congo cyemeza ko cyirukanye inyeshyamba za FNL

Igisirikare cya Congo kiravuga ko cyafashe ibirindiro by’umutwe w’abarwanyi b’Abarundi barwanira mu burasirazuba bwa Congo.

Umuvugizi w’ingabo yavuze ko abarwanyi b’umutwe uvuga ko uharanira kwibohora, FNL, bahungiye mu ishyamba nyuma y’iminsi itatu y’imirwano ikaze.

Yanavuze kandi ko ingabo za leta zarwanye n’undi mutwe w’inyeshyamba z’Abanyarwanda uzwi nka CNRD kimwe n’undi w’Abarundi wa Red Tabara wagabye ibitero mu Burundi mu kwezi gushize.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko mu burasirazuba bwa Congo hari imitwe y’abarwanyi b’Abanyarwanda n’Abarundi irimo n’iy’inyeshyamba zo muri Congo.

Umuvugizi w’igisirikare cya Congo mu burasirazuba bw’igihugu, Kapiteni Dieudonné Kasereka, yavuganye na Jacques Niyitegeka atangira amubwira uko imirwano yagenze.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Musanze: Mu rugo ‘Saa moya’

Emma-marie

Ababyeyi bakwiye kumenya icyo abana babo bakoresha ‘Smartphone’

EDITORIAL

Dore uko Isi ishobora kuzaba imeze mu myaka 20 iri imbere

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar