Image default
Mu mahanga

Inkuba yakubise abari batashye ubukwe

Abantu batari munsi ya 17 mu bari mu birori by’ubukwe bapfuye muri Bangladesh nyuma yuko bakubiswe n’inkuba, nkuko abategetsi babivuze.

Abandi 14, barimo n’umugabo wakoze ubukwe, bakomeretse. Umugeni ntabwo yari ari muri ibyo birori.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko abari muri uwo munsi mukuru bari barimo basohoka mu bwato mu mujyi wa Shibganj ukora ku mugezi, bajya mu nzu y’abageni, ubwo bakubitwaga n’inkuba.

Abantu bahatuye bavuze ko habayeho imirabyo myinshi yerekeza kuri iryo tsinda.

Buri mwaka, abantu babarirwa mu magana bicwa n’inkuba muri Aziya y’amajyepfo.

Mu 2016, Bangladesh yatangaje ko inkuba ari ibyago kamere biyugarije, ubwo abantu barenga 200 bapfaga mu kwezi kwa gatanu konyine, barimo na 82 bapfuye mu munsi umwe.

Inzobere zivuga ko gutema amashyamba byagize uruhare mu kwiyongera kw’inkuba zikubita zikica abantu kuko hatakiriho ibiti birebire mbere byashoboraga gucubya izo nkuba.

Related posts

DR Congo: Nyuma ya minisitiri w’intebe barashaka kweguza umukuru wa Sena

Ndahiriwe Jean Bosco

U Bufaransa: Isake yitwa Maurice yigeze kujyanwa mu rukiko kubera agasaku kayo yapfuye

Emma-marie

Uganda yahakanye gufasha M23

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar