Imigirire , n’imitekerereze yewe n’imivugire y’umukire, itandukanye cyane niy’umukene bituma ikinyuranyo kiri hagati yabo gikomeza gufata intera idateze kuzazamo ikimenyetso cya bihwanye.
Waruziko burya abakire badapfa kuvuga buri kintu cyose batekereje, Biratangaje wari uzi ko 6% by’abakire ni bo gusa bavuga ibintu baba batekereza, naho abenshi mu bantu bakennye hafi 69% aribo buri kintu cyose kije mu bitekerezo byabo.
Inkuru dukesha urubuga rwa Tebna ivuga ko 79% by’abakire n’abakene 16% igihe cyabo kinini bakimara kuri internet naho 78% by’abakene na 6% by’abakire igihe cyabo kinini bakimara bareba televiziyo.
Mu gihe 3% by’abakene na 44% by’abakire babyuka bazindutse kandi bakabyuka habura amasaha atatu ngo batangire akazi kabo ka buri munsi. 1% by’abakene na 74% by’abakire bagira akamenyero keza ko kwigisha abana babo buri munsi. Icyenda ku ijana mu bakene na 76 ku ijana mu bakire bizera ko guhora mu makosa bituma batabasha kugera ku ntego zabo.
Igitangaje ni uko 86 ku ijana by’abantu bari mu rwego rw’abakire bahora bahihibikanira ko bakomeza kurushaho gutera imbere naho mu bakene abangana na gatanu ku ijana gusa nibo barangwa n’iyi myitwarire. 26 ku ijana mu bakene na 86 mu bakire bakunda guhora biyungura ubumenyi binyuze mu gusoma. 97 ku ijana by’abakene na 70 ku ijana mu bakire barya fast food (ibiribwa bitunganywa mu buryo bwihuse muri za resitora).
Abakire ntibabuzwa gukora n’ubwoba ahubwo icyo bafitiye ubwoba ntibatindiganya kugikora naho abakene bo icyo bagiriye ubwoba bagihagarikira aho bakakireka.
Abakire bahora bashaka gutera imbere kandi bagahora biga mu gihe abakene bo bibwira ko ibintu byose babizi.
Binyuranye n’abakene, abakire bakora bafite intego runaka izwi, inshuro enye mu cyumweru bakora imyitozo ngororamubiri, iyo bajya ku kazi mu nzira bagenda bumva ibitabo biri mu buryo bw’amajwi.
Abakire bagira urutonde rw’ibyo bagomba gukora, buri kwezi basomera abana babo byibuze ibitabo bibiri, bakangurira abana babo gukora imirimo y’ubukorerabushake byibuze amasaha 10 mu cyumweru. Intego zabo barazandika kandi byibuze buri munsi bagafata iminota 30 cyangwa irenga bakihugura mu byo bakora.
Abakire bizera ko bitewe n’akazi bakoze bakwiye kugahemberwa bitewe n’uko bagakoze (neza cyangwa nabi) naho abakene bo bakizera ko bakwiye guhemberwa akazi bakoze bitewe n’igihe bagakoze. Abakire bashaka amafaranga n’ubuzima bwiza ariko abakene bo si uko babitekereza ahubwo bibwira ko ibyo byombi bitagendana bakavuga bati “amafaranga cyangwa ubuzima bwiza.”
Musinga C.