Image default
Utuntu n'utundi

Umugabo yishwe n’amazi

Muri Perefegitura ya Bordeaux mu Bufaransa haravugwa inkuru y’umugabo uherutse gupfa, ibizami byo kwa muganga bigaragaza ko nyirabayazana ari amazi menshi yari yanyweye.

Uyu mugabo utatangajwe amazina yaguye mu bitaro bya Cadillac, ibizami by’ibanze byakozwe n’abaganga bigaragaza ko yari yanyoye amazi menshi.

Abaganga batangaje ko yari yagize ikibazo cy’umwuma, umuntu ufite iki kibazo akaba arangwa no kugira icyaka cyane bigatuma anywa amazi menshi.

Inkuru dukesha urubuga rwa Yahoo, ivuga ko uwagize ikibazo cy’umwuma ashobora kunywa amazi ageze muri litiro 10, iyi ngano y’amazi ikaba ishobora gutera ubwonko ndetse n’ibihaha kunanirwa gukora uko bisanzwe, bikabyara urupfu.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Yarokotse nyuma y’amasaha 14 areremba ku kintu yasanze mu nyanja

Ndahiriwe Jean Bosco

Urukundo rw’agahararo

Emma-Marie

Igikuba cyacitse kubera umukobwa waburiwe irengero yagiye kurya iraha n’umukunzi we

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar