Image default
Ubutabera

Kabuga yasabiwe gufungurwa cyangwa se urubanza rwe rukaba ruhagaritswe

Ni raporo y’inzobere mu buvuzi yasabwe n’urugereko rw’i La Haye mu Buholandi, ivuga ko ubuzima bwa Kabuga Félicien bwifashe nabi, akaba asabirwa gufungurwa cyangwa se urubanza rwe rugahagarikwa by’igihe runaka.

Umunyarwanda Kabuga Félicien  uregwa ibyaha bya genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994, rwakomeje kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Gashyantare 2023 hagarukwa kuri raporo yakozwe n’inzobere igizwe n’impapuro eshatu  (three pages), aho ivuga ko ubuzima bwa Kabuga bwifashe nabi kugeza ubu, ku buryo adashobora gukurikirana urubanza rwe aregwamo ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Umushinjacyaha Rupert Elderkin, yatangiye avuga ko raporo ari ngufi cyane kuko ifite impapuro eshatu gusa kandi ko nta bisobanuro cyangwa ibitekerezo “bihagije kugira ngo tumenye neza ko atazigera agira ubuzima bwiza.”

Umushinjacyaha Elderkin yibukije ko na mbere yuko iburanisha ritangira mu mizi, Kabuga yagiye agira ikibazo cy’ubuzima bwo ku mubiri no mu mutwe kandi ko nyuma hari intambwe yagiye atera mu buzima bwe.

Uyu mushinjacyaha yibukije urukiko ko Kabuga yari yarihishe ubutabera imyaka irenga 20 kandi ko mu manza zabanjirije urwe zahagaritswe gusa igihe umuntu uregwa byagaragaye ko yapfuye, “bikaba bigaragara ko atari ko bimeze muri uru”.

Yasabye ko Kabuga yazakorerwa andi masuzuma, byaba ngombwa urubanza rukaba ruhagaritswe by’igihe runaka, rukazongera rugakomeza, yitsa cyane  ko gukomeza uru rubanza rwa Kabuga biri mu nyungu rusange z’abaturage, ku bagizweho ingaruka na jenoside yakorewe abatutsi, ku bishwe, no ku Banyarwanda muri rusange.

Nta gishya kiri muri iyi raporo

Umunyamategeko Emmanuel Altit wunganira Kabuga, yavuze ko iyi raporo nta kindi ikora kitari ugushimangira ibyo ubwunganizi bwa Kabuga ngo bumaze amezi bubwira uru rukiko, kuva mu kwezi kwa gatanu mu 2022.

Mu iburanisha ryo ku wa 14 Gashyantare uyu mwaka, umunyamategeko Altit yumvikanye abwira umucamanza Iain Bonomy ukuriye iburanisha ko abona aho Kabuga yicaye yasinziriye, asaba ko bisuzumwa. Umucamanza Bonomy yahise ategeka ko hafatwa akaruhuko, nyuma y’ako karuhuko iburanisha rikomeza amaze kwizera ko Kabuga yongeye kuba maso mu buryo bwuzuye.

Altit yashimangiye kandi ko impuguke mu buvuzi zavuze ko Kabuga afite ikibazo gikomeye cyo gutakaza ubushobozi bwo kwibuka (dementia), ko ari umuntu “udasobanukiwe n’isi ari kubamo”, asaba ko kubera iyo mpamvu Kabuga “arekurwa aka kanya”, ko ibitari ibyo byaba bibangamiye uburenganzira bwe.

Umucamanza Iain Bonomy ukuriye iburanisha ry’uru rubanza yavuze ko urukiko uyu munsi rutahita rufata umwanzuro wo kuba Kabuga adashoboye kwitabira urubanza, ariko ko rugiye kubyigaho. Kuri uyu wa kane urukiko rwagombaga gutanga umwanzuro niba ruzakomeza kumva ubuhamya busigaye bw’umutangabuhamya KAB041 ushinja Kabuga rwatangiye kumva mu cyumweru gishize.

Yanditswe na Nadine Umuhoza 

 

Related posts

Nkunduwimye ushinjwa Jenoside na we yafatwaga nk’Inyenzi-Umugore we

EDITORIAL

Icyo Kabuga apfa n’umwunganizi we cyamenyekanye

EDITORIAL

Norvege: Ucyekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari mu maboko y’ubutabera

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar