Image default
Ubutabera

Ndasaba urukiko guca inkoni izamba-Major Mudathiru

Urukiko rwa gisirikare rwashoje iburanisha ry’urubanza rwa Major Habib Mudathiru na bagenzi be baregwa kuba bari abayoboke b’ishyaka rya Rwanda National Congress (RNC) ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ubwo yavugaga ku gifungo cya burundu asabirwa n’ubushinjacyaha, Mudathiru yemeye uruhare rwe mu byaha bitatu birimo icyo kuba mu mutwe w’ingabo ugamije kugirira nabi ubutegetsi bw’u Rwanda.

Asaba imbabazi ku ruhare mu byaha yemera ariko agahakana ko nta ruhare yagize mu byaha by’iterabwoba.

Hongeye kumvikana abanyamahanga bavuga ko bashowe mu mitwe irwanya igihugu kitari icyabo batabishaka ndetse basaba ubuhungiro bavuga ko bagirirwa nabi basubiye iwabo.

Major Habib Mudathiru ufatwa n’ubushinjacyaha nk’uwari ukuriye iri tsinda ry’abandi 31 baregwa mu rubanza rumwe, ni we wihariye umwanya munini muri iri buranisha rya nyuma.

Yicaye, kubera ko ukuguru kwe kwarashwe kutamwemerera guhagarara, Mudathiru yemeye ko yagize uruhare mu byaha bitatu.

Ibi byaha ni icyo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe, kuba mu mutwe ugamije kugirira nabi ubutegetsi ndetse no kugirana umubano n’abakozi b’ibihugu by’amahanga hagamijwe kugirira nabi ubutegetsi bw’u Rwanda.

Yahakanye ariko icyaha cyo kurema uyu mutwe w’ingabo kuko avuga ko yasanze uriho ndetse anavuga ko nta ruhare yagize mu byaha by’iterabwoba nubwo abiregwa n’ubushinjacyaha.

Ubushinjacyaha buvuga ko Mudathiru ari we wegeranyaga abarwanyi barimo n’abo bari kumwe mu rubanza.

Gusa uregwa we akavuga ko nta ruhare yagize mu gushakisha abinjira mu gisirikare. Gusa yemera ko yagize uruhare mu kubaha imyitozo ya gisirikare ariko ko yigishaga abo yashyikirijwe.

Yahakanye imikoranire iyo ari yo yose n’abaregwa bane bari mu gisirikare cy’u Rwanda bashinjwa ko bagitorotse bakiyunga n’imitwe irurwanya.

Abanyamahanga mu rubanza

Mudathiru yabwiye urukiko ko yicuza kuba yarabaye umwe mu bayobozi mu gisirikare cy’u Rwanda nyuma akaza kujya ku ruhande rw’abarurwanya. Mu magambo ye yagize ati: “Ndasaba urukiko guca inkoni izamba”.

Kuri uyu munsi wa nyuma w’urubanza hongeye kumvikana abandi banyamahanga, Umurundi n’ukomoka muri Uganda. Bavuze ko bijejwe imirimo nyuma bakisanga binjijwe mu gisirikare kirwanya u Rwanda.

Basabye imbabazi z’ibyo bagiyemo batabizi ndetse basaba ko bahabwa ubuhungiro mu Rwanda mu gihe baba bagabanyirijwe ibihano.

Ukomoka mu Burundi we yavuze ko abamuhatiye kujya mu ishyamba bamugirira nabi mu gihe yaba asubiye mu gihugu cye.

Nyuma y’uko abaregwa bose bahetuye, Lt Col Bernard Rugamba ukuriye inteko iruburanisha yavuze ko apfundikiye imirimo yose y’iburanisha.

Itangazwa ry’icyemezo cy’urukiko ryo ryashyizwe ku itariki ya 15 z’ukwezi kwa mbere umwaka utaha.

Uru rubanza rwitiriwe urw’abayoboke ba RNC rubaye rumwe mu zihuse cyane kandi rwarimo abaregwa benshi.

Mu mpera z’umwaka ushize ni bwo aba 32 bagejejwe bwa mbere mu rukiko nyuma yo gufatirwa ku butaka bwa Congo.

Kugeza ubu ariko uburyo bagejejwe mu Rwanda bwo ntiburasobanurwa n’ubwo ubushinjacyaha bwa gisirikare bwavuze ko bafatiwe mu bikorwa bya gisirikare bibangamiye igihugu.

SRC:BBC

Related posts

Niyonsenga Dieudonné (Cyuma Hassan) yahanaguweho icyaha kimwe

Emma-Marie

Aho urubanza rwa Kabuga ruzabera hamenyekanye

Emma-marie

Ibyaha Kayishema ashinjwa byavuye kuri bitanu biba 54

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar