Image default
Amakuru

Paul Rusesabagina ari mu maboko ya RIB

Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha ‘RIB’ rumaze gutangariza abanyarwanda n’amahanga ko binyuze mu bufatanye n’amahanga, Paul Rusesabagina yafashwe.

Rusesabagina arakekwa kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe nabahezanguni, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye mu karere no mu mahanga.

Hari hashize igihe Rusesabagina ashyiriweho impapuro mpuzamahanga zisaba ko afatwa agashyikirizwa ubutabera kugirango abazwe ku byaha bikomeye aregwa birimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakorewe abaturage binzirakarengane b’abanyarwanda mu duce dutandukanye tw’u Rwanda turimo Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru muri Kamena 2018 no muri Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu Kuboza 2018.

RIB yakomeje ivuga ko ubu Rusesabagina acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Police ya Remera mu gihe hagikorwa iperereza kubyo akurikiranyweho hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko y’ikurikirana byaha.

Related posts

Ingendo z’imodoka rusange hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi Ntara zirabujijwe

Emma-marie

RGB yahaye gasopo ba ‘Bishop” bashaka guteza umutekano mucye muri Zion Temple

EDITORIAL

Abacuruza amata y’Inyange bahenda abaguzi akabo kashobotse

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar