Image default
Mu mahanga

Perezida wa Ukraine yaciwe amande kubera kurenga ku mabwiriza ya ‘Guma mu Rugo’

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine avuga ko yaciwe amande kubera kurenga mu mategeko ya ‘guma mu rugo’ mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya coronavirus.

Perezida Zelensky yavuze ko ibyo byabaye ubwo yajyaga mu nzu icuruza ibinyobwa n’ibiribwa byoroheje (café) iri mu mujyi wa Khmelnytsky rwagati muri Ukraine, ku itariki ya 3 y’uku kwezi kwa gatandatu ngo nta n’agapfukamunw ayari yambaye.

Perezida Zelensky (wa kabiri iburyo) yafotowe asoma ku ikawa

Iyi nkuru dukesha BBC ivuga ko nyuma, ibiro bye byatangaje ifoto imugaragaza ari kumwe n’abandi, anywa ku ikawa nubwo bwose serivisi zo gushyira abantu ibinyobwa n’ibiribwa bicaye imbere muri ‘cafe’ kugeza icyo gihe bitari byemewe.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Umwami Mswati yabunze “yahunze”

EDITORIAL

Ethiopia: Abanyamakuru batangaza amakuru ku ntambara bafunzwe

EDITORIAL

Trump na Biden: Kimwe mu biganiro mpaka bibi cyane mu mateka ya vuba y’abashaka gutegeka US

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar