Image default
Uburezi

Rutsiro: Abantu 15 harimo n’abakozi b’Akarere batawe muri yombi

Mu Karere ka Rutsiro haravugwa inkuru y’abantu 15 barimo abakozi b’Akarere ndetse na Rwiyemezamirimo batawe muri yombi na RIB bakaba bakurikiranweho ibyaha bitandukanye.

Ejo hashize tariki ya 10 Kanama 2020 RIB yataye muri yombi abantu 15 harimo 14 b’abakozi b’akarere na rwiyezamirimo. Mu bakozi b’Akarere batawe muri yombi harimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ya Murunda, Ruhango, Nyabirasi, Rusebeya, Mushubati na Kivumu.

Umuvugizi w’umusigire wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye Radio Rwanda ko bakurikiranweho ibyaha byo gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cyo gushyira mu bikorwa amasezerano, gukora no gukoresha inyandiko mpimbano.

Yagize ati “Ibyo byaha byagiye bikorwa aho rwiyemezamirimo wari watsindiye isoko yagiye azana ibikoresho bimwe na bimwe hanyuma bakamusinyira ko yazanye ibikoresho byose bakamwishyura amafaranga yose kandi mu by’ukuri ibikoresho bitageze aho bigomba kugera”.

Dr. Murangira yakomeje avuga ko muri muri ibyo bikoresho basinyiye kandi bitarakoreshejwe icyo byagombaga gukoreshwa harimo umucanga n’amabuye, iperereza rikaba rikomeje ku buryo hari n’abandi bashobora kuzatangwa muri yombi kubera ibyaha byavuzwe haruguru.

Iriba.news@gmail.com

 

 

Related posts

“Kwegereza abiga ubumenyi n’ikoranabuhanga Mudasobwa bizabafasha guhanga udushya”

EDITORIAL

Umwana wo mu Karere ka Gicumbi yahize abandi mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye

EDITORIAL

Umwihariko ku banyeshuri bafite ubumuga bari gukora ikizami cya Leta

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar