Image default
Amakuru

Tujyanye ku Kirwa cy’ubwiza budasanzwe n’amahirwe y’ubukerarugendo mu Kiyaga cya Kivu

Yanditswe na Rose Mukagahizi

Ishywa ni kimwe mu birwa bitatse Ikiyaga cya Kivu, giherereye mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi. Ni ikirwa gifite ubwiza nyaburanga, abaturage b’abanyamahoro, amateka yihariye, umuco ukomeye ndetse n’amahirwe menshi y’iterambere, cyane cyane mu bukerarugendo, uburobyi n’ubuhinzi.

Umunyamakuru wa IRIBA NEWS yasuye iki kirwa cya Ishywa, yibonera ubwiza bwacyo, urugwiro rw’abagituye, imibereho yabo ya buri munsi ndetse n’amahirwe akigaragaramo ashobora kubyazwa umusaruro mu guteza imbere aka gace.

Ikirwa cya Ishywa giherereye mu Burengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rusizi, mu Murenge wa Nkombo. Kiri rwagati mu Kiyaga cya Kivu, kikaba kimwe mu tugari dutanu tugize Umurenge wa Nkombo, ndetse kikaba ari cyo cyonyine giherereye ku kirwa cyihariye.

Iki kirwa gituwe n’abaturage bagera ku bihumbi bitanu, nubwo ubuso bwacyo butaragaragazwa neza n’ubushakashatsi bwimbitse. Ni agace kihariye kubera aho giherereye, imibereho y’abaturage bacyo, ndetse n’uburyo kamaze gutera imbere ugereranyije n’igihe cyashize.

Ubwiza nyaburanga bukurura amaso

Ishywa ni ahantu umuntu agera akibagirwa umunaniro w’urugendo. Amazi y’Ikiyaga cya Kivu aba asa n’ahoberanye n’ikirere, imisozi igikikije ikagumya gutoshya umwaka wose.

Iyo izuba rirashe, imirasire yaryo ikubita ku mazi y’ikiyaga, iki kirwa kikagaragara nk’isaro rireremba mu Kiyaga cya Kivu. Ni ahantu hafite ituze, umwuka mwiza, amazi meza n’amashanyarazi, ibintu bituma ubuzima bw’abaturage bugenda burushaho kuba bwiza.

Urebye imiterere yacyo, Ishywa ni ahantu hashobora gutezwa imbere nk’icyerekezo cy’ubukerarugendo, cyane cyane ku bashaka kuruhuka, kureba ubwiza bw’amazi, gusura abaturage, kumenya umuco waho no kwibonera imibereho y’abatuye ku kirwa.

Uko wagera ku Kirwa cya Ishywa

Kuva mu Mujyi wa Rusizi, hari inzira ebyiri z’ingenzi umuntu yakoresha ajya ku Kirwa cya Ishywa.

Inzira ya mbere ni ugufata ubwato uvuye ku cyambu cya Kubagore cyangwa i Budike mu Mujyi wa Kamembe. Ubwato bufite moteri bushobora gukora urugendo rw’isaha imwe, mu gihe ubwato busanzwe butwarwa n’ingashya bushobora gukora amasaha agera kuri ane.

Indi nzira ni ukugenda n’amaguru cyangwa kuri moto uva Kamembe ugana ku isoko ryo Murenge wa Nkanka, urugendo rungana na kilometero zigera ku icumi. Iyo uhageze, ufata ubwato bukwambutsa mu minota igera ku icumi, bukakugeza ku cyambu cya Ryarukundo.

Abaturage bo muri ako gace bakunze kwita aho hantu “Isiraheri”, izina bagereranya n’inkuru z’Abisirayeli zivugwa muri Bibiliya, bitewe n’uburyo umuntu yambuka amazi agana ku kirwa.

Uburobyi, inkingi y’imibereho y’abaturage

Uburobyi ni kimwe mu bikorwa by’ingenzi bibeshaho abaturage ba Ishywa. Mu masaha y’umugoroba, abarobyi bafata ubwato bakerekeza mu kiyaga, baririmba indirimbo za gakondo mu Gihavu no mu Kinyarwanda zibongerera imbaraga n’ubutwari.

Izo ndirimbo bita “Kuvugama”. Mu Gihavu zizwi nka “Ibiyovu”, naho mu Kinyarwanda zikamenyekana nk’“Amasare”.

Abarobyi baba bizeye kugaruka bafite isambaza, indugu, kabambari n’andi mafi atandukanye. Mu gitondo, isoko rito ryo kuri iki kirwa riba ryuzuye amafi mashya, aho abagore n’abakobwa bagira uruhare runini mu kuyatunganya no kuyacuruza.

Ku Ishywa, kugurisha amafi ahanini bikorwa n’abagore, kuko abagabo baba baraye mu kiyaga baroba, ku manywa bagafata umwanya wo kuruhuka cyangwa gukora indi mirimo ibateza imbere.

Mu mirire yabo ya buri munsi, abaturage bakunze kurya amafi arimo isambaza, indugu na kabambari, akenshi bayaherekeje ubugali bw’imyumbati. Banarya kandi ibishyimbo, soya, umuceri, ibitoki, ibijumba, ibirayi n’ibindi bihingwa biboneka muri ako gace.

Uburezi bwahinduye ubuzima bw’abaturage

Nubwo Ishywa ari ikirwa gitandukanye n’indi misozi yegereye Kivu, uburezi bwaho bwateye imbere cyane, by’umwihariko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mbere y’icyo gihe, nta mashuri yari ahari. Abana bo kuri iki kirwa byabasabaga kwambuka amazi bajya kwiga i Bugumira, bigatuma benshi barangiriza amashuri yabo ku rwego rw’amashuri abanza gusa.

Uyu munsi, Ishywa ifite amashuri abiri ari yo GS Saint Jean Ishywa na EP Ishywa ADEPR. Hari kandi n’ikigo nderabuzima gifasha abaturage kubona serivisi z’ubuvuzi batiriwe bakora ingendo ndende.

Iterambere ry’uburezi ryatumye abana benshi bakomoka kuri iki kirwa bakomeza amashuri yisumbuye na kaminuza. Bamwe muri bo ubu bakora mu nzego za Leta, abandi mu bigo byigenga, ibintu bigaragaza ko Ishywa itanga icyizere cy’ejo hazaza.

Ubuhinzi n’ubworozi bifasha mu iterambere

Abaturage ba Ishywa bahinga ibishyimbo, ibigori, imyumbati n’imbuto zitandukanye. Ubutaka bwaho burera neza kubera ikirere cyiza n’imvura ihagije.

Icyakora, hari amabwiriza abuza guhinga muri metero 50 uvuye ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no kurinda amazi y’ikiyaga.

Hari kandi abaturage batangiye guteza imbere ubworozi bw’inka, ihene n’ingurube, nubwo uburyo bw’ubworozi bugezweho bukiri kugenda bwaguka buhoro buhoro. Ibi bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bifasha mu kuzamura imibereho y’imiryango no kongera ubukungu bw’iki kirwa.

Ubukungu bushingiye ku burobyi n’ubucuruzi buciriritse

Ubukungu bwa Ishywa bushingiye ahanini ku burobyi n’ubucuruzi buciriritse. Abaturage bishyira hamwe mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya, abafasha kubona igishoro gito, gukemura ibibazo byihutirwa no guteza imbere ibikorwa bibyara inyungu.

Abasura iki kirwa batangazwa n’ubwiza bwacyo, ituze rihari n’uburyo abaturage bakirana urugwiro ababagana. Ibi bitanga icyizere ko ubukerarugendo bushobora kuba imwe mu nzira zikomeye zo guteza imbere Ishywa mu gihe kiri imbere.

Abaturage bavuga ko bifuza kubona abashoramari baza kubaka amahoteli n’ibindi bikorwa by’ubukerarugendo kuri iki kirwa, kugira ngo ubwiza bwacyo burusheho kumenyekana no kubyara inyungu ku baturage.

Iyobokamana n’umuco: Ishema ry’abaturage ba Ishywa

Abaturage ba Ishywa barangwa n’ukwemera gukomeye. Kuri iki kirwa habarizwa amadini atandukanye arimo Abapantekote, Abagatolika n’Abangilikani, aho abaturage bahurira bagasenga, bagashima Imana kandi bagasabana.

Iminsi mikuru y’idini iba umwanya wo guhura, kuririmba, kubyina no gusangira ibyishimo.

Umuco na wo ufite umwanya ukomeye mu buzima bw’abaturage ba Ishywa. Mu birori bitandukanye bambara imyambaro gakondo, babyina imbyino za Kinyarwanda, kandi abakuru bagakomeza guhererekanya amateka n’indangagaciro ku bakiri bato.

Mu mihango yo gusaba no gukwa, hari indirimbo n’imbyino gakondo zigaragaza ubukungu bw’umuco wabo. Muri zo harimo “Omwana akwira”, isobanura ubwiza bw’umwana; “Akasi”, igaragaza ko umurimo uteza umuntu imbere; na “Obuguma”, ishimangira ubumwe mu bantu.

Ubumwe nk’isoko y’iterambere

Kimwe mu bintu bigaragara cyane ku Ishywa ni ubumwe bw’abaturage. Iyo umwe agize ikibazo, abandi bamuba hafi. Iyo hari igikorwa rusange nko kubaka ishuri, gusana inzu cyangwa gufasha umuturage uri mu kaga, buri wese agira uruhare.

Ubu bumwe ni bwo bwatumye iki kirwa gikomeza gutera imbere, nubwo gifite imbogamizi ziterwa no kuba kiri mu kiyaga.

Ishywa si ikirwa gisanzwe. Ni ahantu hahurira ubwiza nyaburanga, umurimo, umuco, ukwemera, ubumwe n’icyizere cy’ejo hazaza. Ni ikirwa gifite amahirwe akomeye yo kuba kimwe mu byerekezo by’ubukerarugendo mu Karere ka Rusizi no mu Rwanda muri rusange.

Abaturage bacyo basaba ko abashoramari bareba amahirwe ari kuri iki kirwa, cyane cyane mu kubaka amahoteli, guteza imbere ubukerarugendo, kunoza ubwikorezi bwo mu mazi no gushyigikira ibikorwa byongera ubukungu bw’abaturage.

Related posts

Nyarugenge:Banyura ku kiraro cyo kuri Maison de Jeunes bavuga amasengesho

Emma-marie

Gakenke: Abantu 6 bahitanwe n’imvura

Emma-marie

1/3 cy’ingengo y’imari igomba kubaka ‘Akon City’ muri Senegal yarabonetse

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar