Image default
Ubutabera

Umucamanza yakuweho ‘ubudahangarwa’ atabwa muri yombi na RIB

Binyujijwe ku rukuta rwa Twitter, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha ‘RIB’ rumaze gutangaza ko rwafunze Nyaminani Daniel, umucamanza mu Rukiko rw’ibanze rw’Akarere ka Nyamagabe.

Ubwo butumwa buragira buti “Nyuma yo gukurwaho ubudahangarwa n’urukiko rw’ikirenga, RIB yafunze Nyaminani Daniel, umucamanza mu rukiko rw’ibanze rw’Akarere ka Nyamagabe ukurikiranyweho kwaka no kwakira ruswa kugirango arekure uwari ukurikiranyweho icyaha cy’ubujura.

Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gasaka mugihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB irongera gushimira abakomeje gutanga amakuru kuri ruswa, inakangurira n’abandi baturarwanda bose guhagurukira kurwanya ruswa batangira amakuru kugihe kugirango ngo iranduke mu gihugu cyacu.”

Iriba.news@gmail.com

Related posts

U Bufaransa: Hategekimana Phillipe yasabiwe gufungwa burundu

EDITORIAL

Nkunduwimye ushinjwa Jenoside na we yafatwaga nk’Inyenzi-Umugore we

EDITORIAL

Ibyaha Kayishema ashinjwa byavuye kuri bitanu biba 54

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar