Urubyiruko rwibumbiye mu ‘Umujyojyo Investiment Group’ rwatangije iguriro rigezweho bise ‘pharmacie Agrovet’ ribarizwamo imiti y’amatungo n’ibindi bikoresho bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi.
Iri guriro rifite ikicaro Nyabugogo hafi yo kwa Mutangana muri ‘Materne House’ mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Muhima ryatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa 5 Gicurasi 2021, rije kuba igisubizo cy’ibura ry’imiti yayo bya hato na hato.
Umuyobozi wa ‘Umujyojyo Investment Group’ Murwanashyaka Evariste, yabwiye IRIBA NEWS ko mu minsi ya vuba bazafungura n’andi mashami hirya no hino mu Rwanda.
Yagize ati “Umujyojyo Investment Group, ugizwe n’urubyiruko rusaga 1000 rwize ubuhinzi, ubwozi, ibidukikije n’andi mashami bifitanye isano, ubumenyi n’ubushobozi turabifite, ibikorwa nabyo byaratangiye. Icyo tugamije nukugira uruhare mu kuvugurura urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi bubungabunga ibidukikije. Mu minsi iri imbere tuzatangira no gucuruza ibiryo by’amatungo.”
Uretse iri guriro, uru rubyiruko rufite indi mishinga itandukanye, irimo n’ubworozi bw’ingurube 120, bafite umuhigo wo kuzaba boroye ingurube 5000 mbere y’uko uyu mwaka urangira.
Umujyojyo Investment Group ufite imari shingiro ya miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko muri iri guriro batangije igishoro cya miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.
Iriba.news