Image default
Ubuzima

“Umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe si umuzigo ni impano”

Umuhuzabikorwa wa ‘ IZERE MUBYEYI ORGANIZATION’ wita ku bana bafite  ubumuga bwo mu mutwe, avuga ko aba bana atari ‘umuzigo’ ahubwo ari impano y’Imana ntawe ukwiye kubaha akato mu muryango Nyarwanda.

Mukashyaka Agnes, Umuhuzabikorwa wa ‘IZERE MUBYEYI ORGANIZATION’ yabivugiye mu nama yahuje uyu Muryango  n’abafatanyabikorwa batandukanye kuri uyu wa 12 Nzeri 2023, hagamijwe kungurana ibitekerezo ku mushinga uzamara amezi atandatu ugiye gutangizwa mu Turere 3 tugize Umujyi wa Kigali, mu rwego rwo kugaragaza imibare y’abana kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka 15 bafite ubumuga bwo mu mutwe kugirango bakorerwe ubuvugizi mu nzego zitandukanye.

Mukashyaka Agnes, Umuhuzabikorwa wa ‘IZERE MUBYEYI’ ORGANIZATION’ 

Mukashyaka yavuze ko bamwe mu bana bafite ubumuga bwo mu mutwe bahabwa akato n’ababyeyi babo cyangwa abandi bafite inshingano zo kubarera bakabima uburenganzira bw’ibanze nko kwiga, kuvuzwa no kujya aho abandi bari.

Yagize ati “Nukugirango turebe ukuntu twakora ubuvugizi by’umwihariko ku bafite ubumuga bwo mu mutwe dore ko bamwe muri aba bana bahohoterwa, abandi bakaba bafungiranwa mu mazu kuko ababyeyi bafite ipfunwe ryo kubagaragaza[…]Icyo nabwira umubyeyi ufite uyu mwana ni uko uwo mwana atari umuzigo, atari umusaraba ahubwo ari impano Imana yamuhaye.”

Karangwa Immaculée, Umuyobozi mukuru wungirije wa Hope and Homes for Children Rwanda, nawe yagaragaje ko abana bafite ubumuga bwo mu mutwe batabona uburenganzira bukwiye k’uburezi.

Yavuze ati “Amashuri arahari, ariko usanga adatanga igisubizo ku bana bafite ikibazo cyo mu mutwe. Bavuga ko abo bana bashobora kwigana n’abandi, ariko ubushobozi bw’ayo mashuri bwo kubakira biragoye[…]ibyo bituma ababyeyi bamwe babakingirana mu ngo kuko babura aho babajyana.”

Karangwa Immaculée, Umuyobozi mukuru wungirije wa Hope and Homes for Children Rwanda

Umukozi ushinzwe gahunda muri NUDOR (The National Union of Disability Organisations in Rwanda) Emile Cadet Vuningoma, yavuze ko hari intambwe imaze guterwa mu bijyanye na service zihabwa abana bafite ubumuga muri rusange n’ubwo bitaraba 100%.

Urugero nko ku kijyanye n’uburezi, abana bafite ubumuga muri rusange bari hagati y’imyaka 5-17 bagera kuri  64.2% bari mu ishuri, ariko umubare uri hasi ugereranije n’abadafite ubumuga kuko bo bagera kuri 80.6%.  Ibi bikaba bikubiye muri raporo ya Mineduc.

Vuningoma yagize ati “Uyu mubare w’abana bafite ubumuga bari mu ishuri n’ubwo wazamutse ugereranije n’imyaka yashize, ariko n’ubundi uracyari hasi ugereranije n’abandi bana[…]24% by’abana bafite ubumuga ntibigeze bagera mu ishuri, bivuze ngo baracyari muri ya miryango yacu hahandi ababyeyi batari bemera kubashyira mu ishuri.”

Umukozi ushinzwe gahunda muri NUDOR, Emile Cadet VUNINGABO

Ibyavuye muri iri barura byerekana ko abantu bafite ubumuga mu Rwanda bagera ku 391.775 ku baturage bose bangana na miliyoni 13,24, ni ukuvuga ko ari 3,4%. Abagore ni 216.826 na ho abagabo bakaba 174.949.

Akarere ka Nyagatare ni ko gafite umubare munini w’abafite ubumuga aho bagera ku 20.631 gakurikiwe na Gasabo (17.585) mu gihe aka Nyarugenge ko mu Mujyi wa Kigali ari ko gafite umubare muto (8.206).

Mu bana bafite ubumuga bari mu kigero cy’imyaka 6 na 17, abagera kuri 65% ni bo babasha kugera mu ishuri ugereranyije na 81% badafite ubumuga.

Ibi bigaragaza ko hari umubare munini w’abana bafite ubumuga batabasha kugera mu ishuri by’umwihariko abafite ubumuga bukomatanyije (batumva, batavuga, ntibabone).

iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Amasengesho, amashuri n’izindi gahunda zihuza abantu benshi byahagaritswe mu Rwanda

Emma-marie

‘Kugona’ imwe mu mpamvu zitera umutwe udakira

Ndahiriwe Jean Bosco

Musanze: “Abatarikingije Covid-19 babayeho mu buzima bw’abayikingije”

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar