Image default
Politike Ubutabera

Urukiko rwategetse ko Félicien Kabuga azaburanishirizwa Arusha

Urukiko rw’ubujurire mu Bufaransa rwategetse ko Kabuga Félicien yohererezwa IRMCT rwasimbuye ICTR (Urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha).

Ni umwanzuro wafashwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu ko Kabuga azohererezwa urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rufite icyicaro i Arusha muri Tanzania aho biteganyijwe urubanza rwe ruzabera.

Kabuga w’imyaka 84, ariko we yabwiye urukiko ko afite imyaka 87, abamwunganira bavuga ko ashaje kandi arwaye bityo adakwiye kuvanwa mu Bufaransa ko ari ho yaburanishirizwa. Bari banavuze kandi ko akeneye kwemererwa gusanga abana be, hanyuma agashyirwaho agakomo gakoranye ikoranabuhanga gatuma aho ari hose aba agaragara.

Mu rukiko abunganizi be bari bahanganye n’ingingo itegeka ubutabera bw’Ubufaransa aho yafatiwe gutanga abafashwe bisabwe n’ubutabera mpuzamahanga. Umwunganizi we Laurent Bayon yabwiye abanyamakuru ko “yari yiteze uwo mwanzuro kuko bari mu gikorwa kirimo politiki cyane”.

Bayon yavuze ko bagiye gukomereza mu rukiko rusesa imanza, ruzaba rufite amezi abiri yo gutangaza umwanzuro warwo.

Uru rukiko narwo nirufata umwanzuro nk’uyu hazaba hasigaye igihe cy’ukwezi kumwe ngo Kabuga ashyikirizwe ruriya rwego rwasigaye rurangiza imanza zasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha.

Mu iburanisha riheruka, ku nshuro ya mbere mu myaka irenga 20 ishize ashakishwa ashinjwa ibyaha bya Jenoside, Kabuga yahakanye ibyaha aregwa abyita “ibinyoma”.

Serge Brammertz, umushinjacyaha w’urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha, yatangaje ko Kabuga yafashwe bisabwe n’uru rwego, asaba ko yoherezwa gufungirwa by’agateganyo i La Haye mu Buholandi.

Kabuga Félicien akekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yafashwe nyuma yo kwihisha ubutabera imyaka 26 yose.

Mu cyumweru gishize, umucamanza William H. Sekule w’urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha yavuze ko urubanza rwa Kabuga rugomba kubera i Arusha.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Covid-19 itagira umuti n’urukingo abayikira bakizwa niki?

Emma-marie

Mutagatifu Yohani Pawulo II wigeze gusura u Rwanda uyu munsi yari kuba yujuje imyaka 100

Emma-marie

Minaloc yabajije Abanyarwanda icyakorwa ngo bishime bayihundagazaho uruhuri rw’ibibazo

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar