Ikirego kuri Sean “Diddy” Combs na Jay-Z, cyavugaga ko bafashe ku ngufu umukobwa wari ufite imyaka 13 mu mwaka wa 2000, cyakuweho, nk’uko biri mu nyandiko yahawe urukiko ku wa gatanu i New York.
Umunyamategeko uhagarariye uwaregaga, witwa Jane Doe, ku bushake bwe yavanye mu rukiko ikirego yari yatanze, nk’uko inyandiko yahawe urukiko ibivuga.
Iyo nyandiko yatanzwe n’umunyamategeko Tony Buzbee, uhagarariye n’abandi bareze barenga 10 barega Sean “Diddy” Combs ibirego bijyanye no kubasambanya batabishaka.
Kompanyi ya Roc Nation yashinzwe na Jay-Z – amazina ye nyakuri ni Shawn Carter, yasohoye itangazo rye rivuga ko uko gukurwaho kw’ikirego ari “intsinzi”.
Muri iryo tangazo Jay-Z, washakanye n’umuhanzi Beyoncé, yagize ati: “Ihungabana umugore wanjye, abana banjye, abankunda, na njye twagize ntabwo ryakurwaho”.
Yongeraho ati: “Inkiko zigomba kurengera abantu barengana bashinjwa nta bimenyetso. Ukuri nikuganze ku bahohotewe kimwe no ku barezwe ibinyoma”.
Alex Spiro, umunyamategeko wa Jay-Z, ku ruhande rwe na we yasohoye itangazo avuga ko iki kirego “nticyari gikwiye kugezwa mu rukiko”.
Mu itangazo yahaye BBC, yagize ati: “Mu guhangana n’ibirego by’urwango n’ibinyoma, Jay yakoze ibyo bacye bakora mu kubirwanya, ntiyigeze yumvikana n’abamurega, ntiyigeze abishyura n’urumiya rumwe, yaratsinze kandi yeza izina rye”.
Mu Ukwakira(10) gushize, Jane Doe yabanje kurega Sean “Diddy” nyuma mu Ukuboza(12) mu kirego cye yongeramo n’izina rya Jay-Z.
Yavuze ko bombi bamuhohoteye mu 2000 nyuma y’ibihembo bizwi nka MTV Video Music Awards mu kizwi nka ‘afterparty’ bakamufata ku ngufu.
Jay-Z yahakanye ibi birego, avuga ko umunyamategeko we yatewe ubwoba ngo abwire umukiliya we yumvikane ku ruhande n’abamurega. Ariko ko ibyo ahubwo byatumye ashishikariza Jay-Z guhaguruka agahangana n’ibi birego mu ruhame.
Mu Ukuboza, Jane Doe yatanze ikiganiro cyatumye hakemangwa ukuri kw’ibyo avuga.
Yemeye ko “ibimenyetso byose bidasobanutse” kandi ati: “Nakoze amakosa. Nshobora kuba narakoze ikosa mu kuvuga abantu” bamuhohoteye.
Mu kwezi gushize, Jay-Z yasabye urukiko ko rwatesha agaciro iki kirego, avuga ko kirimo kwivuguruza kwinshi ku bivugwa n’uregwa. Ubusabe bwe bwaje kwemezwa n’umucamanza.
Mu gihe Jay-Z atagikurikiranwe muri uru rubanza, Sean “Diddy” Combs we aracyahanganye n’imanza zirenga 30 z’abamureze.
Combs afungiye muri gereza ya Metropolitan Detention Center mu gace ka Brooklyn i New York kuva muri Nzeri(9) 2024 ku byaha byo gucuruza abantu mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina no gufata ku ngufu.
Urukiko rumaze kwanga kumurekura by’agateganyo inshuro eshatu, kandi azaguma muri gereza kugeza urubanza rwe rutangiye tariki 05 Gicurasi(5) uyu mwaka.
@BBC