Image default
Ubuzima

wari uziko gukunda kujya kwa muganga ari uburwayi ?

Gukunda kujya kwa muganga uko ugize ikibazo mu mubiri burya ni uburwayi, abafite ako kamenyero ngo baba barwaye indwara yitwahypochondria’.

Ni ibisanzwe kuba umuntu yagira ububabare runaka mu mubiri agahangayika ndetse akaba yakwihutira kujya kwa muganga, ariko kandi iyo bikabije nta yindi rwara y’igikatu urwaye ngo byitwe ibyuririzi nibwo bavuga ko umuntu arwaye  ‘hypochondria’.

Urubuga rwa Topsante dukesha iyi nkuru ruvuga ko abantu barwaye ‘‘hypochondria’ bashobora kubangamira abo babana nabo ubwabo kandi baribangamira kubera uko kudahama hamwe.

Hypochondria ni indwara ibarizwa mu cyiciro cy’indwara zibasira imitekerereze aho usanga uyirwaye yibwira ko afite uburwayi kabone nubwo nta bimenyetso yaba agaragaza.

Iyi ndwara yo gukunda kwa muganga irangwa no guhangayika bidasanzwe n’ubwoba bukomeye bwo kurwara. Akenshi ikunze kuzanwa no guhangayika bidasanzwe (stress), abantu bakunze gufata imiti kenshi, cyangwa abafite ibindi bibazo mu mitekerereze.

Iyi ndwara iyo yagaragaye ku muntu, abaganga bamugira inama yo kutihugiraho, ahubwo agasabana n’inshuti ze, akirinda ibimuca intege cyangwa ibimutera ubwoba, ibi bimufasha gusubira mu buzima busanzwe

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Covid-19: Utarikingije byuzuye hari service atemerewe guhera tariki 20/12

EDITORIAL

Abantu bakuru bagiye kuzajya bahabwa ibinini by’inzoka nk’uko bihabwa abana-RBC

Ndahiriwe Jean Bosco

Impinduka ku mikorere y’igitsina cy’umugore ugeze igihe cyo gucura

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar