Image default
Amakuru Ubuzima

U Rwanda ruhanganye n’indwara 21 zititabwaho

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC butangaza ko gihanganye n’indwara 21 zititabwaho kandi zigira ingaruka ku buzima bw’abantu.

Ubuyobozi bwa RBC bugaragaza ko inzoko zigira ingaruka ku buzima bw’abanyarwanda. Hagendewe ku mibare, abanyarwanda 41% bafite ikibazo cy’inzoka zo mu nda, naho abantu bakuru bari kuri 48%.

Muri izi ndwara, tenia irwara nibura abantu ibihumbi bitatu ku mwaka.

Inyama y’ingurube ikunzwe n’abatari bakeya niyo itungwa agatoki ku burwayi bw’inzoka za tenia ndetse mu turere twa Huye na Gisagara 23% zibagiraho ingaruka.

Indwara zititabwaho ku isi zigira ingaruka ku buzima bw’abantu bagera kuri miliyari imwe na miliyoni 7.

Mu Rwanda abantu babarirwa ibihumbi buri mwaka barwara bilariyoze.

Kimwe mu bikomeje gutera inkeke ni uburyo Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo gutanga ibinini by’inzoka abantu bakuru bakaba batabifata.

Nathan Hitiyaremye umukozi wa RBC ishami rishinzwe kurwanya maraliya avuga ko hari ibinini birangiza igihe abantu batabifashe kandi byaraje kurinda abanyarwanda.

Agira ati “Hari ibinini bw’inzoka bihabwa abana, ariko Leta y’u Rwanda yazanye ibinini bihabwa n’abantu bakuru, ikibabaje ni uko hari abatabifata bigatuma inzoka zidashobora gucika.”

Akomeza agira ati “zimwe mu ngaruka ziterwa no kuba hari abadafata ibinini by’inzoka nuko uwabifashe azikira, ariko utabifashe agakomeza kuzikwirakwiza bigatuma n’uwashe imiti yongera kuzirwa.”

Imwe mu nzira ikomeje gukwirakwiza inzoka harimo kutagira ubwiherero.

Nathan Hitiyaremye agira ati “Abantu bituma ku gasozi umwanda ujyanwa n’amazi, iyo harimo inzoka abakoresha amazi bongera guhura nazo, nkuko hari inzoka nka bilariyoze ikunze kwibasira abahinzi bakandagira mu byondo.”

Ubundi buryo bwihutisha kwandura inzoka harimo ukudakaraba intoki, abanyarwanda bakaba basabwa gukora igihe cyose bavuye mu bwiherero n’igihe cyose bagiye gufata amafunguro.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Abajya muri Resitora no mu Nsengero bagomba kuba barikingije Covid-19 mu buryo bwuzuye

Emma-Marie

“Nta tandukaniro rinini hagati yo kubatwa n’ikiyobyabwenge no kubatwa na telephone”

Emma-Marie

Covid-19: Ubuzima bw’abaforomo n’abaforomokazi muri ibi bihe

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar