Image default
Imyidagaduro

UNICEF yasabye ko igitaramo cy’umunye-congo ushinjwa ingengabitekerezo ya Jenoside kiburizwamo

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) ryasabye ko hasubikwa igitaramo bivugwa cyateguwe kugira ngo hakusanywe inkunga izahabwa iri shami mu rwego rwo gufasha abana b’Abanye-Congo bagizweho ingaruka n’intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC.

Umuvugizi wa UNICEF, Nidhi Joshi, yasobanuye ko basabye abateguye iki gitaramo kugihagarika kuko tariki 7 Mata kizabera, ihura n’umunsi mpuzamahanga wahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muyobozi yavuze ko mu gihe abateguye iki gitaramo batiteguye guhindura itariki, bitandukanyije na bo ndetse kandi batazakira inkunga yabo kuko bizafatwa nko guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuhanzi w’Umunye-Congo, Gandhi Alimasi Djuna wamamaye nka Maître Gims mu bihe bitandukanye yakunze kwibasira u Rwanda na Perezida Paul Kagame ndetse bikaba bivugwa ko yateguye iki gitaramo tariki 7 Mata, agamije gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Imyaka 10 irashize Butera Knowless yinjiye mu muziki

Emma-marie

Mico The Best yateye ivi-Amafoto

EDITORIAL

Hagiye kuba igitaramo cy’ibihangange ku munsi wa Afurika

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar