Image default
Ubutabera

Abagabo icyenda bacyekwaho guteka umutwe bari mu maboko ya RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu icyenda bakekwaho ibyaha bitandukanye, birimo ubutekamutwe n’uburiganya bwo kwambura abaturage amafaranga menshi, babizeza kubagurira icyo bise imbuto za Kinowa ku giciro cyo hejuru cyane.

Aba bakekwa bari mu matsinda abiri. Itsinda rya mbere rigizwe n’abantu barindwi, muri bo batandatu bamaze gufatwa, mu gihe undi umwe agishakishwa. Itsinda rya kabiri rigizwe n’abantu batatu, bose bakaba bakurikiranyweho ibyaha birimo gushinga cyangwa kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

RIB yavuze ko aba bantu bamaze kwambura abo bamaze gutanga ibirego amafaranga arenga miliyoni 53 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse n’amadolari y’Amerika 3,000.

Ku bijyanye n’ikorwa ry’itsinda rya mbere, RIB yasobanuye ko babanzaga gushaka inzu bakoreramo ibikorwa byabo, bagahitamo iziri ahantu heza kandi zubatse neza. Bamaze kubona nyir’inzu, bamubwiraga ko bayishakira umuntu witwa Dr. Andrew Miller bavuga ko ashaka kuyikoreramo ubushakashatsi ku cyo bitaga Kinowa, ngo kikaba kivamo umuti uvura kanseri.

Mu rwego rwo kwizerwa, babanzaga kwizeza nyir’inzu ko bazamwishyura amezi atandatu y’ubukode kandi ku giciro cyiza. Banamusabaga kugira ibyo ahindura mu nzu, bavuga ko bijyanye n’ubushakashatsi bugiye kuyikorerwamo, kugira ngo arusheho kwemera ko ari umushinga ukomeye.

Nyuma yaho, bahitaga bamwinjiza muri uwo mugambi bamwereka icyo bitaga imbuto za Kinowa, nyamara ari uburo busize irangi. Bamubwiraga ko izo mbuto zigurwa amadolari 2,000 ku kilo, ni ukuvuga hafi miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, kandi ko na we ashobora kuzajya azigura ku giciro cyo hasi ubundi akazazigurisha ku nyungu nini.

Ubwo aba bakekwa berekanwaga ku wa Kabiri, Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry Murangira, yavuze ko nyir’inzu yabanzaga gushukwa n’amagambo meza ndetse n’icyo cyizere cy’inyungu nyinshi, agahita yemera kugura ubwo buro yizeye ko ari “Kinowa”.

Yasobanuye ko aba bantu ari bo ubwabo bongeraga bakagura ibyo bagurishije banyuze mu mayeri, kugira ngo uwashutswe yumve ko isoko rihari koko. Uko ni ko bakomezaga kumureshya kugeza atanze amafaranga menshi.

Dr. Murangira yagize ati: “Atanga ibihumbi bibiri by’amadolari, undi wo muri iryo tsinda akaza akamuha ibihumbi bitatu, bakomeza kumwumvisha ko ari ubucuruzi bwunguka. Bityo bityo, uwashutswe akarangura byinshi, nk’amadolari ibihumbi 20, maze abo bantu bagahita babura burundu.”

Yanibukije ko ubu bwoko bw’ubwambuzi bushukana atari ubwa mbere bugaragaye mu Rwanda, aho yatanze urugero rw’amayeri yigeze gukoreshwa mu Majyaruguru y’Igihugu, aho abantu bashukwaga ko hari “amapasi ya cyera” ashakwa n’umuzungu ku giciro kinini.

Image

Yagize ati: “Ubu ayo mayeri bayavanye muri ibyo by’amapasi bayagejeje mu buhinzi. Turakeka ko hari n’abandi benshi bibwe muri ubu buryo ariko bakaba bataratanga amakuru. Turasaba umuntu wese washutswe abwirwa ko ari imbuto za Kinowa kujya kuri RIB agatanga amakuru.”

Mu rundi ruhande, RIB yanagaragaje itsinda ry’abantu batatu bakekwaho ibikorwa byo kwiyitirira ubutaka bw’abandi no kubugurisha mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Muri abo harimo na ba noteri bigenga bemewe.

Aba bantu bafatiwe mu cyuho bagerageza kugurisha ubutaka bwa miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda buherereye mu Karere ka Gasabo. Ubwo butaka bwari bwanditse ku muntu uri muri gereza hamwe n’umugore we witabye Imana.

Image

RIB yahamagariye abaturage bose kujya bagira amakenga mbere yo kugura ikintu icyo ari cyo cyose, babanza kugishakaho amakuru ahagije kugira ngo birinde kugwa mu mutego w’abatekamutwe.

Abafashwe bose bakurikiranyweho ibyaha birimo kugurisha ikintu cy’undi cyangwa kugitangamo ingwate, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gushinga cyangwa kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi, ndetse no guhimba cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Ibyo byaha byose bihanwa n’amategeko y’u Rwanda. Icyaha gifite igihano gito muri byo gishobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itatu, mu gihe igihano kinini gishobora kugera hagati y’imyaka itanu n’irindwi y’igifungo.

Related posts

Uwari mu ‘Nterahamwe za Kabuga’ ari kumushinja

EDITORIAL

Paris: Uwari umuyobozi wa ADEPR yabajijwe niba yemera ko mu Rwanda habaye Jenoside abanza kujijinganya

EDITORIAL

Niyonsenga Dieudonné (Cyuma Hassan) yahanaguweho icyaha kimwe

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar