Image default
Abantu

Video ya Trump yakuwe kuri Facebook igitaraganya

Facebook yakuye videwo y’uwahoze ari Perezida w’Amerika Donald Trump kuri paji y’umukazana we Lara Trump.

Mu kwezi kwa mbere uru rubuga nkoranyambaga rwahagaritse Bwana Trump ku kurukoresha, nyuma y’imidugararo y’abamushyigikiye yabereye mu nyubako y’inteko ishingamategeko i Washington.

Lara Trump, kuri ubu usigaye ajya anyuzamo agatangaza ibiganiro kuri televiziyo Fox News, yatangaje videwo ye arimo kugirana ikiganiro na Bwana Trump ku bibazo bitandukanye.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko nyuma yaho, yatangaje ifoto y’ubutumwa (screenshot) yohererejwe na Facebook bumuburira ku ikurwaho ry’iyo videwo.

Ubutumwa bwa email bwoherejwe n’uvuga ko yitwa “Katelyn” bugira buti:

“Bijyanye no guhagarika ku rubuga twakoreye konti za Donald Trump zo kuri Facebook na Instagram, ubundi butumwa bwo mu ijwi rya Donald Trump buraza gukurwaho kandi bivemo no kugabanya ikoreshwa ry’iyi konti”.

Lara Trump washakanye n’umuhungu wa rump witwa Eric ahubwo yatangaje ikiganiro cye cyo ku rubuga rwa internet cyitwa The Right View ku rubuga rwa videwo rwitwa Rumble, agishyiraho ‘link’ ya paji ye ya Facebook.

Guhagarika konti ya Facebook ya Trump byabaye ku itariki ya 7 y’ukwezi kwa mbere – hashize umunsi habaye imidugararo ku nyubako ya Capitol ikorerwamo n’inteko.

Uko guhagarikwa kurimo gusuzumwa n’urwego rushya rw’ubugenzuzi rwo muri Facebook, rwashyizweho ngo rucyemure impaka zatewe n’ibyemezo byo guhagarika ubutumwa cyangwa konti.

Ubwo icyo gihe yasobanuraga impamvu yateye guhagarika konti za Bwana Trump, umukuru wa Facebook Mark Zuckerberg yagize ati:

“Dusanga ibyago bitewe no kwemerera perezida gukomeza gukoresha serivisi yacu muri iki gihe ari byinshi cyane”.

Donald Trump yanahagaritswe kuri Twitter no kuri YouTub

Related posts

Naomi Campbell yibarutse imfura ku myaka 50 y’amavuko

EDITORIAL

Ngororero: Umukobwa n’umusore bizirikanyije amaboko bariyahura

EDITORIAL

Zimbabwe: Zororo Makamba umunyamakuru ukiri muto yishwe na Covid-19

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar