Hissène Habré wahoze ategeka Tchad yapfuye ku myaka 79, mu gihe yari afunzwe burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Amakuru avuga ko yari arimo kuvurwa ubwandu bwa coronavirus.
Mu 2016, Habré yahamwe n’ibyaha byakozwe ubwo yari Perezida kuva mu 1982 kugeza mu 1990.
Guhamwa n’ibyaha kwe kwabaye mu rubanza rwanditse amateka rwabereye muri Senegal.
Bwari bwo bwa mbere urukiko rushyigikiwe n’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU/UA) ruburanishije uwahoze ari Perezida, ku byaha bijyanye n’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu.
Habré yashinjwe kuba inyuma yo gufata abagore ku ngufu, gushyira abagore mu bucakara bushingiye ku gitsina ndetse no gutegeka ko abantu bicwa mu gihe yari ku butegetsi. Yahakanye avuga ko nta kintu na kimwe azi kuri ibyo byaha.
Akanama k’iperereza kashyizweho muri Tchad nyuma yuko ahiritswe mu 1990, kavuze ko ubutegetsi bwe bwishe abantu bagera ku 40,000 mu bwicanyi bushingiye ku mpamvu za politiki, ndetse bukorera iyicarubozo abantu 200,000 mu myaka umunani yamaze ku butegetsi.
Mu rubanza rwe, abarokotse bavuze mu buryo buteye ubwoba ukuntu bakorewe iyicarubozo (kuborezwa igufa mu Kirundi) n’umutwe wihariye wa polisi yatinywaga ya Habré.
Hamwe mu hantu hazwi cyane hafungirwaga abantu mu murwa mukuru N’Djamena, ni ubwogero (piscine/swimming pool) bwari bwarahinduwemo kasho.
Ababibonye bavuze ko abakorewe iyicarubozo batwikishwaga amashanyarazi (umuyagankuba mu Kirundi), guhezwa umwuka hafi ya wose, gutwikishwa itabi ry’isigareti (cigarette) no guterwa gaz (gas) mu maso.
Mu 1990, yahiritswe ku butegetsi n’inyeshyamba, nyuma aza gusaba ubuhungiro muri Senegal.
Imyaka 20 nyuma yaho, urukiko rwo muri Tchad rwamukatiye igihano cy’urupfu adahari kubera ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Avuga ku rupfu rwe, Reed Brody wafashije mu bukangurambaga bwo kugira ngo uyu wahoze ari Perezida aburanishwe, yavuze ko “azibukwa mu mateka nk’umwe mu banyagitugu batagira impuhwe na nkeya babayeho ku isi, umugabo wishe abantu be bwite”.
Urwo rubanza rwabereye muri Senegal rwagezweho nyuma y’imyaka yari ishize abagizweho ingaruka n’ubutegetsi bwe n’abo mu miryango yabo bakora ubukangurambaga.
Nyuma y’impaka nyinshi, AU yashyize umukono ku masezerano ashyiraho urukiko rwihariye rwo kuburanisha uwo wahoze ari Perezida wa Tchad.
Habré yafashe ubutegetsi mu 1982 ahiritse Goukouni Oueddei, wahoze ari umukuru w’inyeshyamba akaza gutsinda amatora.
Byemezwaga henshi ko yari ashyigikiwe n’urwego rw’ubutasi bwo hanze rw’Amerika (CIA), nk’ingabo yo guhangana na Col Muammar Gaddafi wategekaga Libya.
Guhirika ubutegetsi kwe kwabaye mu gihe hari intambara na Libya ishingiye ku butaka ibihugu byombi byapfaga.
Zishyigikiwe n’Amerika n’Ubufaransa, ingabo za Habré zamenesheje (zirukanye) Abanya-Libya mu 1983. Ku butegetsi bwe yanashyigikiwe n’Ubufaransa.
SRC:BBC