Image default
Mu mahanga

Uko abajura bacucuye banki ku manywa y’ihangu

Abagabo benshi bitwaje intwaro bibye banki ku manywa y’ihangu mu mujyi wa Naples, mu majyepfo y’Ubutaliyani, banagira abantu 25 ingwate mbere yo gutoroka banyuze mu nzira yo munsi y’ubutaka.

Polisi yagose ishami rya banki ya Crédit Agricole nyuma gato y’uko ubu bujura butangiye saa sita z’amanywa ku isaha yo muri ako gace, bingana na saa yine ku isaha mpuzamahanga ya GMT.

Abatangabuhamya bavuga ko habaye ibiganiro hagati y’inzego z’umutekano n’abajura, mbere y’uko abafashwe bugwate barekurwa. Aba bantu bari bamaze hafi amasaha abiri bafungiranywe muri banki muri icyo gihe cy’ubujura.

Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje abazimya umuriro bakomanga ku madirishya ya banki, bafasha abantu gusohoka aho abajura bari babafungiranye.

Bamwe mu bari bafashwe bugwate bakuyemo ibirahuri by’amadirishya, barabimena, maze babasha gusohoka.

Umwe mu bari bafashwe bugwate yabwiye urubuga rwa Fanpage.it ko abajura bamufungiye mu cyumba, ariko ko nubwo bari bitwaje intwaro, “batigeze bayikoresha ngo bamukomeretse cyangwa ngo bamwice.”

Nta muntu wakomeretse bikomeye muri icyo gikorwa. Mu itangazo yashyize ahagaragara, umuyobozi w’akarere, Michele di Bari, yavuze ko kubera ubutabazi bwatanzwe bwihuse, abantu bose bari bafashwe bugwate barekuwe nyuma gato ya saa saba n’igice z’amanywa, kandi nta n’umwe wagize ibikomere bikomeye.

Mu gihe ibi byaberaga aho, abaturage benshi, abazimya umuriro n’inzego z’umutekano bari bateraniye hafi y’iyo banki bategereje kureba icyakurikiraho, mu gihe abandi bantu benshi bareberaga ibyo bintu mu madirishya no ku mabaraza y’inzu z’amagorofa zegereye aho icyaha cyabereye.

Abapolisi badasanzwe bavuye mu ntara ya Tuscany na bo bageze aho byabereye kugira ngo batange ubufasha bwihuse.

Abapolisi bagera kuri 40, bari kumwe n’imbwa zifashishwa mu iperereza, boherejwe aho hantu, mu gihe andi matsinda y’abashinzwe iperereza yakusanyaga ibimenyetso by’ikorwa ry’icyaha, harimo n’ibimenyetso by’intoki.

Nyuma y’amasaha make, inzego z’umutekano zinjiye muri banki zinyuze mu idirishya bamennye.

Hashize akanya gato, humvikanye urusaku rw’amasasu menshi ndetse n’amagerenade muri iyo nyubako ya banki.

Icyakora, icyo gihe bivugwa ko abajura bari bamaze gutoroka banyuze mu nzira yo munsi y’ubutaka, nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru ryo muri ako gace.

Nyuma yaho, amashusho yagaragaje abasirikare benshi n’abazimya umuriro bari gushakisha muri umwe mu myobo iri hafi y’aho, mu gihe abantu benshi bakomezaga kwegerana kuri iyo banki.

Urubuga Fanpage.it rwatangaje ko agaciro nyako k’ibyo abajura batwaye kitari bwamenyekana ako kanya, kuko ngo basohokanye udusanduku twinshi tw’amafaranga.

@BBC

Related posts

U Bufaransa: Umusirikare mukuru arashinjwa kunekera amahanga

Emma-marie

Byagenze bite ngo Israel ikorwe mu jisho n’abanya-Palestine bene aka kageni ?

EDITORIAL

Uwari umaze amezi abiri mu nyanja yatabawe

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar