Image default
Mu mahanga

Abanyeshuri basaga 60 bajyanwe mu bitaro kubera ‘bonbon’ zirimo urumogi

Minisitiri w’uburezi wa Jamaica yavuze ko abana barenga 60 bo muri icyo gihugu bajyanwe mu bitaro nyuma yo kurya bonbons (sweets) zirimo urumogi.

Minisitiri w’uburezi Fayval Williams yanditse kuri X (yahoze izwi nka Twitter) ko abo banyeshuri bo ku ishuri ribanza ari abo mu karere ka St Ann’s Bay – mu ntera ya kilometero hafi 80 uvuye mu murwa mukuru Kingston.

Yavuze ko abana bamwe barutse ndetse bakajya babona ibintu bakagira ngo birimo kuba kandi bitarimo kuba, nkaho barimo kurota.

Nta n’umwe muri abo bana bariye izo bonbons watangajwe ko arembye.

Minisitiri Williams yanditse kuri X ati: “Abadogiteri [abaganga] n’abaforomo barimo gukora uko bashoboye kose kugira ngo abanyeshuri bakire.”

Yongeyeho ko abana benshi muri abo, batewe serumu.

Yagize ati: “Umuhungu muto umwe yavuze ko yariye ka bonbon kamwe konyine. Nguko uko iki kintu gikaze. Ni akaga!”

Minisitiri Williams yavuze ko abo bana ari abo ku ishuri ribanza rya St Ann’s Bay Primary, ariko ibiro ntaramakuru byo muri icyo gihugu byatangaje ko abo banyeshuri ari abo ku ishuri ribanza rya Ocho Rios Primary School. Byibazwa ko abo bana bafite hagati y’imyaka irindwi na 12.

Parents warned over cannabis sweets used to recruit children into county  lines drug dealing | ITV News Anglia

Umuyobozi w’ishuri Ocho Rios Primary School yabwiye ikinyamakuru Jamaica Observer ko “umucuruzi umwe gusa” yagurishije bonbons ku banyeshuri bo kuri iryo shuri.

Dwight Powell, umukuru wa polisi mu karere ka St Ann, yashishikarije uwo muntu cyangwa umuntu uwo ari we wese waba amufiteho amakuru, kubimenyesha abategetsi.

Minisitiri Williams yatangaje amafoto y’icyo byibazwa ko izo bonbons zari zifunzemo, kiriho ko atari izo kugurishwa ku bana.

Buri bonbon bivugwa ko yari irimo miligrama (mg) 100 z’ikinyabutabire kigira ingaruka ku mitekerereze no ku myitwarire cya Delta-8 tetrahydrocannabinol (THC), muri rusange ku muntu gisanzwe gifatwa ko ari ingano (doze) nyinshi.

Ikigo cy’Amerika kigenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti (FDA) kivuga ko ikinyabutabire Delta-8 “gisindisha”.

Izo bonbons, zitemewe na FDA, zakozwe na kompanyi yo muri leta ya California muri Amerika. Urumogi rwemewe n’amategeko muri California.

Kuva mu mwaka wa 2015, kugira urumogi rucye umuntu akoresha ku giti cye si icyaha gihanwa n’amategeko muri Jamaica.

Ariko Minisitiri w’ubuzima Christopher Tufton yabwiye ikinyamakuru the Jamaica Star ko leta itigeze itanga uruhushya rwo kwinjiza mu gihugu ibicuruzwa biribwa birimo ibiyobyabwenge.

Aba banyeshuri bariye izo bonbons hashize icyumweru kirenga abana bagera kuri 90 barwaye muri Afurika y’Epfo, nyuma yo kurya za ‘gâteaux’ (muffins) zirimo ibiyobyabwenge.

Abategetsi bo muri Afurika y’Epfo bavuze ko abo bana bari baziguze ku mucuruzi ucururiza ku muhanda.

@BBC

Related posts

Magufuli: Bamwe bari mu gahinda, abandi bati ‘nta byiza azibukirwaho’

Emma-Marie

U Bwongereza: Ubwoko bushya bwa Coronavirus bwiswe Botswana burahangayikishije

Emma-Marie

Coronavirus – New York: Umuganga wavuraga abayirwaye yiyahuye

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar