Image default
Abantu

Alain Mukuralinda yitabye Imana

Alain Mukuralinda wari umuvugizi wungirije wa leta y’u Rwanda yitabye Imana azize guhagarara kw’umutima, nkuko bitangazwa n’ibiro by’ubuvugizi bwa leta y’u Rwanda.

Itangazo ry’ibiro by’ubuvugizi bwa Leta y’u Rwanda rivuga ko Mukuralinda, wari ufite imyaka 55, yari arwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal i Kigali. Leta y’u Rwanda “yihanganishije umuryango we, inshuti ze, ndetse n’abagize amahirwe yo gukorana na we”.

Alain Mukuralinda yari muntu ki?

Yari azwi ku izina ry’ubuhanzi rya ‘Alain Muku’, yari umuvugizi wungirije wa leta y’u Rwanda kuva mu Kuboza (12) mu mwaka wa 2021.

Mbere yaho yabaye umuvugizi w’urwego rw’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, aba n’umushinjacyaha mu manza zirimo n’urwa Victoire Ingabire.

Yari n’umuhanzi w’indirimbo zirimo n’iz’urukundo ndetse n’uw’indirimbo “Tsinda Batsinde” yamamaye yo gushimagiza ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi.

Muri bimwe mu biganiro bya vuba yaherukaga kugira mu itangazamakuru, harimo ku gucana umubano n’Ububiligi u Rwanda rushinja kubogamira ku butegetsi bwa DR Congo mu kibazo cy’intambara mu burasirazuba bwa Congo no kugira uruhare mu gutuma rufatirwa ibihano n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Alain 'Muku' yamenyekanye kandi nk'umuhanzi, mu ndirimbo ye yakunzwe cyane "Tsinda Batsinde" yaririmbiye ikipe y'igihugu Amavubi

Related posts

Covid-19: Abamotari basimbuza amazi umuti wa ‘hand sanitizers’ bashobora kongera ubwandu

Emma-marie

Bararwana inkundura ngo ibyo gusabwa icyangombwa cy’ubusugi mbere yo gushyingirwa biveho

EDITORIAL

Umuhanzi Tory Lanez yahamwe no kurasa umuhanzi mugenzi we

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar