Image default
Mu mahanga

Bobi Wine yavuze ko ari we watsinze amatora

Robert Kyagulanyi, umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi yamaganye ibyavuye mu matora by’agateganyo, anavuga ko ari we watsinze, n’ubwo komisiyo y’amatora ivuga ko amajwi yose atarabarwa.

Inkuru dukesha BBC ivuga ko uyu mukandida uzwi cyane nka Bobi Wine, yavuze ko amatora yo kuwa kane ariyo ”yaranzwe n’ubujura bukabije mu mateka ya Uganda”, gusa nta kimenyetso na kimwe yatanze cyerekana ibyo yavuze.

Yavuze ko urugamba ubu rutangiye.

Kyagulanyi usanzwe ari umudepite mu nteko ya Uganda, yavuze ko mu masaha ari imbere agirana ikiganiro n’abanyamakuru ku biza gukurikiraho.

Amajwi y’agateganyo yatangajwe uyu munsi na komisiyo y’amatora, yerekana ko Perezida Yoweri Museveni ari we uri imbere afite hafi 2/3 by’amajwi yari amaze kubarwa.

Abasirikare bamaze kugota urugo rwa Bobi Wine ruri hanze gato y’umurwa mukuru Kampala.

Mu majwi amaze gutangazwa by’agateganyo na komisiyo y’amatora Museveni ari ku isonga

Amajwi yatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, Museveni amaze kugira amajwi 1,536,205 (65.02%) mu gihe undi ukomeye mu bahatanye nawe Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine afite amajwi 647,146 (27.39%).

Ibi ni ibyavuye ku biro by’itora 8,310 mu biro by’itora byose hamwe 34,684 biri mu gihugu nk’uko iyo komisiyo ibivuga.

Abandi bakandida bose bari munsi ya 1% uretse Patrick Amuriat umaze kugira amajwi 3.6% nk’uko iyo komisiyo ibivuga.

Abantu barenga miliyoni 18 bari biyandikishije kuri liste y’itora muri Uganda.

Komisiyo y’amatora ejo kuwa kane yavuze ko guhanahana ibiva ku biro by’amatora biri bukorwe neza nubwo mu gihugu nta internet ihari.

Akoresheje Twitter, mu ijoro ryacyeye umukandida Bobi Wine yatangaje ko “nubwo hari ubujura bw’amajwi n’urugomo byaranze umunsi w’amatora, ishusho ari nziza.”

Yinubiye ko telephone ye, kimwe n’iy’umugore we, idashobora guhamagara no guhamagarwa hagamije kumubuza kuvugana n’indorerezi ze z’amatora aho ziri.

Simon Byabakama ukuriye komisiyo y’amatora ejo kuwa kane yavuze ko bari gukoresha uburyo bwabo bwihariye bwo guhanahana amakuru ava ku biro by’amatora.

Mu kiganiro n’abanyamakuru yagize ati: “Ntabwo turi gukoresha interent. Turi gukoresha system yacu yihariye. Ntimugire ubwoba, ibyavuye mu matora bizatangazwa nubwo internet yafunzwe.”

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, abategetsi bategetse gufunga imbuga nkoranyambaga na apps zo guhanahana ubutumwa, ndetse na website zimwe na zimwe zifashishaga internet ya VPN zirafungwa.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Perezida Ouattara n’uwo yasimbuye Gbagbo banditse amateka

Emma-Marie

Ibitotsi by’Abapilote byatumye indege irenga aho yagombaga kugwa

Emma-Marie

UN irasaba ifungurwa ry’umugabo utemera Imana

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar