Image default
Politike Ubutabera

Col. Tom Byabagamba aracyekwaho ruswa no gushaka gutoroka gereza

Colonel Tom Byabagamba, ibyaha yakoreye muri gereza agiye kongera kugezwa imbere y’ubutabera.

Ibyo byaha akekwaho birimo gushaka gutanga ruswa no kugerageza gutoroka Gereza, nk’uko itangazo Iribanews ikesha Ingabo z’u Rwanda (RDF) ribivuga.

Ibyo byaha bindi akurikiranyweho biravugwa ko hari abagerageje kubimufashamo b’imbere muri Gereza no hanze, byose bikaba bikirimo gukorwaho iperereza.

Colonel Tom Byabagamba yatawe muri yombi tariki 24 Kanama 2014. Ku itariki 27 Ukuboza 2019, urukiko rw’Ubujurire rwamukatiye imyaka 15 y’igifungo no kwamburwa amapeti ya gisirikari.

Ni nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo icyaha cyo kwangisha abaturage ubutegetsi; kwangiza isura y’Igihugu na Guverinoma nk’umuyobozi; guhisha nkana ibimenyetso bishobora gukumira icyaha no gusuzugura ibendera ry’Igihugu.

RDF irizeza buri wese ko ubutabera buzatangwa mu mucyo kandi ko itazihanganira uwo ari we wese wica amategeko, imyitwarire n’indangagaciro bya RDF.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Ikibazo cy’ubucucike bukabije muri za gereza zo mu Rwanda gihangayikishije abasenateri

Emma-marie

Urubanza rwa ‘Sankara’ n’urwa Herman urukiko rwategetse ko zihuzwa

Emma-marie

Mu Rukiko Idamange ati ‘navugiraga Abanyarwanda’

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar