Image default
Amakuru Politike

Covid-19 itagira umuti n’urukingo abayikira bakizwa niki?

Imibare y’abakira Covid-19 igenda yiyongera  mu bihugu bitandukanye byo ku isi n’u Rwanda rurimo, igikomeje kwibazwa n’abatari bake ni uburyo iyi ndwara ikira kandi kugeza ubu nta muti n’urukingo igira.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, imibare yaherukaga gutangazwa na Minisiteri y’Ubuzima yagaragazaga ko abanduye Covid-19 bagera kuri 234, abanduye bashya ni 18, abayikize 104 barimo batandatu bashya, abakirwaye bakaba 139 nta numwe uricwa n’iyi ndwara.

Ubudahangarwa bw’umubiri, ingenzi mu gukira k’umurwayi wa Covid-19

Inzobere mu buvuzi zivuga ko ubudahangarwa bw’umubiri ari ingenzi  mu guhashya iyi virus yica cyane abari basanganywe izindi ndwara n’intege nke z’ubwirinzi bw’umubiri zigaragara cyane ku bari mu zabukuru.

Mu kiganiro bagiranye na RBA Tariki ya 16 Mata, Dr Zuberi Muvunyi ushinzwe ubuvuzi muri Minisante hamwe na Dr Vedaste Ndahindwa, umukozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS mu Rwanda, bagarutse ku kamaro k’ubwirinzi bw’umubiri mu gukira k’umurwayi wa Covid-19.

Dr Ndahindwa yagize ati “Umubiri ukoze ku buryo ugira uburyo bwo kwirinda no kwirwanaho, akenshi iyo tumaze kugira virus nk’iriya mu mubiri, umubiri uhita ukora abasirikare bazawurwanirira. Ariko kuri ba bantu bakuru ya virus ntibaha umwanya uhagije wo gukora abasirikare ngo wirwaneho.”

“Ariko nka ba bantu baba bakurikiranirwa hafi, mu minsi nk’itanu, itandatu, icumi baba barakoze ba basirikare bakaba aribo barwanya ya virus ibarimo. Ibipimo bagenda bafata bagenda bareba bati ise uyu mubiri uracyafitemo virus? Uko igenda ishiramo si n’umuti aba yahawe ni baba basirikare be. Tuba twizeye rero ko uwo mubiri we umaze gukora gukora ubudahangarwa bwo gukomeza kurwanya ya virus ikamushiramo burundu.”

Aba ni bamwe mu bakize covid-19 mu Rwanda

Aba baganga bakomeje basobanura ko mu kuvura umurwayi wa Covid-19, havurwa ibimenyetso birimo nk’umuriro, inkorora, ufite n’ikibazo kijyanye no guhumeka akitabwaho.

Dr Zuberi yavuze ko iyo umuntu asezerewe aba yapimwe bihagije kugirango barebe ko virus yamushizemo.

Ati “Iyo umuntu tumusezereye tuba twamaze kumupima nibura inshuro zigeze kuri enye. Turamupima bwa mbere tukamusubiramo nyuma y’iminsi 14 byaba ‘negative’ tugasubiramo nyuma y’amasaha 72 byaba ‘negatifu’ tukongera nyuma y’amasaha 24. Iyo ibyo bipimo byose bibaye ‘negative’ turavuga ngo uyu muntu yarakize, uwo muntu tukamusezerera[…] iyo tumusezereye tumusaba kujya aduha amakuru y’uko amerewe.”

Ubwandu bushya bwa Covid-19

Dr Ndahindwa yavuze ko mu bihugu nka Corea n’Ubutaliyani hagiye hagarahara abagize ubwandu bushya. Ati “Noneho umuntu akibaza ngo ni ubwandu bushya cyangwa ni ya virus yari ikimurimo? Ariko akenshi usanga ari ubwandu bushya umuntu yongeye kugira.”

Yakomeje avuga kandi ko hari abantu batagaragaza ibimenyetso bya Covid-19 ariko bakaba bafite ubwandu bakwirakwiza ndetse bukaba bwagaragara kuri uwo muntu butinze. Agatanga inama y’uko abantu bakomeza gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda yatanzwe na Minisante ndetse na OMS.

Imibare itangazwa na kaminuza y’ubushakashatsi ya Johns Hopkins, igaragaza ko mu bihugu 185, abamaze kwandura Covid-10 basaga miliyoni eshatu, abo yahitanye basaga ibihumbi 200, mu gihe abamaze kuyikira basaga 190,000.

Umurerwa Emma-Marie

emma@iribanews.com

 

Related posts

Icyoba ni cyose mu bakozi ba Leta bashobora kujya mu mubare w’abashomeri

Emma-marie

Ibendera ry’Umuryango Commonwealth ryazamuwe i Kigali

Emma-marie

Minisante na Minicom ntibavuga rumwe ku mabwiriza agenga amakoperative y’abajyanama b’ubuzima

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar