Image default
Iyobokamana

kuri iki cyumweru nta misa yabaye mu Kiliziya zo muri Koreya y’Epfo

Kiliziya zo muri Koreya y’Epfo zafunze imiryango kuri iki cyumweru, mu gihe abategetsi bakomeje kugorwa no guhagarika coronavirus yatumye ibikorwa byinshi bihuriramo abantu benshi bihagarikwa. Bigereranywa ko Kiliziya Gatolika ifite abayoboke miliyoni 5,8 muri iki gihugu.

Inkuru dukesha BBC ivuga ko amatorero manini ya giprotestanti na yo yahagaritse amateraniro yo kuri iki cyumweru. Ibikorwa by’abo mu idini rya Buddhist na byo ntibyabaye.

Koreya y’Epfo iri guhangana na coronavirus mbi cyane yo hanze y’Ubushinwa. Abantu 3,736 bamaze kuyisanganwa muri Koreya y’Epfo, mu gihe abandi 18 imaze kubica kugeza ubu.

Ibikorwa by’amadini byabaye intandaro yo gukwirakwira kwa coronavirus muri iki gihugu.

Abategetsi bavuga ko abo mu itorero rya Shincheonji banduzanyije mu kwezi gushize mu mujyi wa Daegu mu majyepfo, mbere yuko igera mu bindi bice by’igihugu.

Abantu barenga 85,403 bamaze kwemezwa ko banduye ubu bwoko bushya bwa coronavirus mu bihugu birenga 50 byo ku isi, nkuko bitangazwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima.

Abo imaze kwica ku isi barenga 2,900. Benshi mu bayanduye n’abo yishe ni abo mu Bushinwa – aho yatangiriye mu mwaka ushize.

Iribanews

Related posts

Amateka mabi Kiliziya Gatolika ifitanye n’u Rwanda ntakwiye gushyirwa imbere-Perezida Kagame

Emma-marie

Guhana amahoro ya Kirisitu mu biganza no guhoberana muri Kiliziya Gatolika byahagaritswe

Emma-marie

Umukirisitu yandikiye Perezida Kagame amusaba gukemura ibibazo biri mu bayobozi ba ADEPR

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar