Image default
Politike

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi yasuye ibitaro bya Nyarugenge-Amafoto

Kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubirigi, Sophie Wilmes yasuye ibitaro bya Nyarugenge biherereye mu Mujyi wa Kigali, ashima uko u Rwanda rwakoresheje inkunga rwahawe mu kubaka ibitaro bya Nyarugenge, anizeza ko ubufatanye mu guteza imbere ibyo bitaro buzakomeza.

Image

RBA yatangaje ko Ibitaro bya Nyarugenge byubatswe kandi bishyirwamo ibikoresho ku bufatanye na leta y’u Rwanda n’igihugu cy’u Bubirigi, binyuze mu kigo gishinzwe iterambere Enabel, mu muri gahunda yiswe Ubuzima burambye.

Image

Ibi bitaro byubakwa byari byagenewe ibitanda 300, kugira ngo bijye byunganira ibya Muhima na CHUB, ndetse n’ibigo nderabuzima 6.

 

Image

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yavuze ko imyiteguro yo kwagura ibitaro yatangiye kandi n’u Bubirigi bukazabigiramo uruhare.

Image

Photo: Minisante

Related posts

U Burundi bwafunguye imipaka ibuhuza n’u Rwanda

EDITORIAL

Kigali:Abasirikare baregwa gufata abagore ku ngufu barabihakana

Emma-marie

Perezida Kagame yasabye ibihugu bya Afurika guharanira kwihaza mu bikoresho byo kwa muganga

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar