Image default
Politike

Mwitegure impinduka ku musoro ku mitungo itimukanwa

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yatangarije  RBA ko bitarenze uku kwezi kwa mbere haba hamaze kumenyekana impinduka ku musoro ku mitungo itimukanwa. Ni nyuma y’aho abantu mu ngeri zinyuranye bagaragaje ko uyu musoro uri hejuru cyane.

Image                                                                     Dr Uzziel Ndagijimana

Mu kiganiro Perezida  Paul Kagame yagiranye n’abanyamakuru n’abaturage, ku wa 21 Ukuboza 2020, ikibazo cy’imisoro ku mutungo utimukanwa yiyongereye ni kimwe mu byo yagejejweho. Icyo gihe Minisitiri Ndagijimama yavuze ko izo mpungenge z’abaturage zatangiye gusuzumwa.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko imisoro nigabanuka abamaze gusora na bo bazitabwaho, amafaranga azaba arengaho akazaherwaho mu misoro y’umwaka ukurikiyeho.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

U Rwanda n’u Burundi bahuriye mu nama yiga ku bibazo bivugwa ku mupaka wa Nemba

Emma-marie

Gushyira Pariki ya Mukura-Gishwati mu murage w’Isi, inyungu ikomeye ku Rwanda

Emma-marie

Abaminisitiri umunani bagiye guhatwa ibibazo na PAC

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar